Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara kiremeza ko cyatangarije abakozi bo mu by’ubuvuzi muri za Leta 50 zose z’Amerika no mu mijyi minini ko bakwiriye kwitegura gutanga urukingo rwa virusi ya corona taliki ya mbere y’ukwa 11 uyu mwaka wa 2020.
Uru rukingo, ruzatangira guhabwa abaturage ba Amerika mu gihe hazaba hasigaye iminsi ibiri ngo iki Gihugu cyinjire mu matora y’umukuru w’igihugu. Umuyobozi mukuru w’icyo kigo Dr. Robert Redfield ni we woherereje urwandiko ruvuga kuri ayo makuru ku bakozi bose bo mu bitaro bya Leta muri Amerika no mu mijyi ya New York, Chicago, Philadelphia, Houston na San Antonio.
Abakora mu by’ubuvuzi, abashinzwe umutekano, n’abandi bakozi b’ingenzi ni bo bazabimburira abandi mu guhabwa urwo rukingo nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New York Times cyandikirwa muri Amerika.
Umuyobozi w’ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya indwara zandura yari aherutse kuvuga ko yizeye ko mbere y’uko uyu mwaka urangira hazaba habonetse urukingo rukora kandi rwizewe rw’icyorezo cya Covid 19.
Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ritangaza ko abandi bakozi bo mu by’ubuvuzi bagaragaje impungenge ko kwihutisha urwo rukingo bitaremezwa ku buryo budasubirwaho bishobora gutera ibibazo bikanatuma abantu batinya kurwitabira.
Abandi baravuga ko gutangira kurukwirakwiza nonaha bishobora guca intege ubundi bushakashatsi bumaze igihe butangiye kandi bushobora gutanga izindi nkingo z’iki cyorezo zishobora no kuba nziza kuruta urwabanje.
Munyaneza Theogene / intyoza.com