Huye: Inyamaswa y’ingwe yari yahejeje barindwi mu nzu yarashwe n’inzego z’umutekano

Iyi nyamaswa yagaragaye mu Mudugudu wa Gakera Akagali ka Rango A mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye mu rugo rw’Umugabo witwa John mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2020. Uru rugo rubamo abantu barindwi nyuma y’uko umwe mu bana b’uyu Mugabo babonye iyi Nyamaswa yahise asubira mu nzu abibwira iwabo nabo baza kureba basanga koko iyi nyamaswa baketse ko ari ingwe yaseseye mu bikoresho byashaje byari muri urwo rugo.

Umwe mu baturage baje kureba uko byagenze utashatse ko amazima ye ajya mu itangazamakuru yabwiye intyoza.com ko inzego z’umutekano, urwego rwa gisirkare na Police baje gutabara ngo barebe niba ntabaturage iyi nyamaswa yagirira nabi, birangira bayirashe amasasu agera kuri atandatu barayica, bahita bashyira mu igunira barayijyana.

Avugana n’intyoza yagize Ati:” Nibyo koko hano mu kagali ka Rango A Umudugudu w’Agakera hari inyamaswa yasanzwe mu rugo rw’umugabo bita John imeze nk’ingwe, ariko inzego z’umutekano zaje zirasa amasasu nk’atandatu bahita bayishyira mu mufuka, njyewe nabonye umutwe wayo gusa, nabonaga Atari nini cyane”.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura atubwira ko ari mu nama naza kuyisoza atuvugisha.

Mu gushaka kumenya icyo inzego z’umutekano zivuga kuri iyi nyamaswa twavuganye n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP John Bosco kabera atubwira ko aya makuru ataramugeraho, ariko agiye kuyakurikirana igihe cyose ari buduhe amakuru arambuye iyi nkuru tuzayigarukaho.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →