Maroc yafatiye toni 1 y’urumogi mu nyanja, indege n’ubwato

Kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2020, radiyo y’igihugu ya Maroc yatangaje ko abayobozi ba Maroc bafatiye mu nyanja ya Mediterane abantu batanu, barimo batatu bo muri Esipanye na babiri bo muri Maroc, bazira kwinjiza magendu, bakaba bafatanywe toni imwe y’urumogi, nk’uko byatangajwe na radiyo y’igihugu cya Maroc.

Ibi bikaba byabaye mu bikorwa byinshi byakozwe n’abashinzwe umutekano ku nkombe za Maroc ku wa kabiri no ku wa gatatu, Abashinzwe umutekano ku nyanja bafashe indege ebyiri n’ubwato bwa Go-Fast bwakoreshejwe n’umuntu ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Leta ivuga ko abimukira bambukaga inyanja mu buryo butemewe n’amategeko, cyane cyane Abanyafurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bajyanywe ku byambu bitandukanye bya Maroc, nyuma yo guhabwa ubufasha bwa mbere mu mitwe y’ingabo zirwanira mu mazi za Maroc.

Abakekwaho icyaha, amato n’imizigo bashyikirijwe Gendarmerie ya Maroc kugira ngo bakore iperereza.

Source: XINHUA

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →