Nubwo umuti wari ushaririye ariko wari ngombwa-Munyakazi Sadate

Komite ya Rayon yari iyobowe na Munyakazi Sadate kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nzeri 2020, yakoze ihererekanya bubasha na komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah. Ni komite yashyizweho n’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere-RGB, ikaba igiye kuyobora igihe kingana n’ukwezi.

Tariki ya 23 Nzeri 2020 nibwo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwashyize ahagaragara imyanzuro ku bibazo by’umuryango wa Rayon unafite ikipe ya Rayon Sports. Ni ibibazo iyi kipe yari ifite guhera muri Gicurasi, aho uwari umuyobozi wayo Munyakazi Sadate yandikiye uru rwego arumenyesha ko Rayon Sports ifite ibibazo harimo n’abanyereje imisoro ariko bikaza gufata intera ikomeye, kugeza n’ubwo Perezida Kagame yabibajijweho n’umunyamakuru, akavuga ko afite abo yabishinze ngo babikurikirane.

Ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya nicyuye igihe, Munyakazi yavuzeko hari icyamugoye ubwo yari umuyobozi w’iyi kipe. Ati:”icyangoye ku buyobozi bwa Rayon Sports nazanye gahunda shya ariko ntabwo bose babyumvise”.

Mu butumwa Munyakazi Sadate yageneye abanyamakuru abinyujije mu nyandiko, yagize ati:”Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku murongo mwiza yaduhaye, ndashimira Minisitiri wa Sport wakoze ibishoboka byose ngo ibibazo byacu bikemuke, ndashimira ubuyobozi bw’abakozi bw’ikigo cya RGB bakoze batizigama ngo ibibazo byacu bibonerwe umuti, nubwo umuti washariraga ariko wari ngombwa”.

Munyakazi, avuga ko azubaha ubuyobozi bushya akabushyigikira kandi agaharanira iterambere ry’umuryango wa Rayon Sports aho yanafashe umwanya asaba imbabazi abo batabyumvaga kimwe mu gihe yari ku buyobozi.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →