Namibia ikeneye miliyoni 1.8 z’amadolari yo kurwanya icyorezo cy’inzige

kuwa kane tariki ya 24 Nzeri 2020, Minisitiri w’ubuhinzi, Calle Schlettwein, yatangaje ko Namibia ikeneye amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’amadolari ya Namibia (miliyoni 1.8 y’amadolari y’Amerika) kugira ngo bahangane n’icyorezo cy’inzige mu karere k’amajyaruguru y’iburasirazuba bwa Zambezi.

Schlettwein yavuze ko icyorezo cy’inzige zitukura zo muri Afurika zimuka cyagaragaye ku ya 12 Kanama 2020. Kuva icyo gihe, raporo igaragaza ko buri munsi zinjira mu gihugu.

Iki ni icyorezo cya kabiri mu karere ka Zambezi muri uyu mwaka gikurikira icya mbere muri Gashyantare 2020. Ubuso bwa kilometero kare 4.002 ni ukuvuga ahangana na hegitari 500 zangijwe n’inzige kugeza ubu.

Minisitiri yavuze ko Namibia ikeneye amafaranga kugira ngo yongere imbaraga nyinshi mu bijyanye n’abakozi, amato, ibikoresho birinda abakozi, ndetse n’ibindi bikoresho kugira ngo barwanye neza iki cyorezo.

Schlettwein yongeyeho ati: “Nyuma ya raporo zerekeye icyorezo cy’inzige, hashyizweho itsinda ryo gutera imiti rigizwe n’abakozi 35 bahuguwe mu buryo bwo kurwanya iki cyorezo mu bigo bitandukanye biteza imbere ubuhinzi mu gihugu hose”.
Source:Africa.cgtn.com

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →