Mali: Guverinoma y’inzibacyuho yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya

Kuri iki cyumweru, Perezida w’inzibacyuho wa Mali yashyizeho uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga Moctar Ouane, nka Minisitiri w’intebe nyuma yiminsi mike arahiriye imirimo yo kuba umukuru w’igihugu.

Ishyirwaho rya minisitiri w’intebe w’umusivile cyari ikintu gikomeye cyashyizweho n’umuryango w’ubukungu w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, kuri Mali kubwo gukuraho ibihano byafashwe nyuma y’ubutegetsi bwo ku ya 18 Kanama 2020.

ECOWAS yari yarafunze imipaka yerekeza muri Mali kandi ihagarika urujya n’uruza rw’amafaranga kugira ngo ishyire igitutu kuri junta ngo isubize guverinoma abasivili vuba.

Ishyirwaho rya Ouane, w’imyaka 64, ryakozwe n’itegeko ryemewe ku cyumweru kandi ryashyizweho umukono na N’Daw. Ouane yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva 2004 kugeza 2011 ku butegetsi bwahoze ari ubwa Perezida Amadou Toumani Toure. Yabaye kandi uhagarariye Mali uhoraho mu Muryango w’abibumbye kuva 1995 kugeza 2002 nyuma aba umujyanama wa diplomasi muri ECOWAS.

Junta, Uyu muryango wiyita komite y’igihugu ishinzwe agakiza k’abaturage, wavanyeho Perezida Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama, uramufunga, arikumwe na minisitiri w’intebe n’abandi bayobozi ba guverinoma. Keita waje kurwara, yaje kurekurwa maze ajya kwivuriza mu bihugu by’Abarabu.

ECOWAS yagize uruhare mu mishyikirano isaba gusubiza ubutegetsi abasivili mu buryo bwihuse.
Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika basabye ko habaho irekurwa ry’abayobozi 13 kuri 18 bafunzwe bakomeje gufungirwa mu nkambi ya gisirikare ya Kati mu murwa mukuru wa Mali I Bamako.

Hagaragaye impungenge z’uko imvururu muri Mali zizasubiza inyuma imbaraga zo gukumira inyeshyamba za kisilamu ziyongera muri iki gihugu. Nyuma y’ubutegetsi nk’ubwo mu 2012, intagondwa z’abayisilamu zafashe imigi minini yo mu majyaruguru ya Mali.

Gusa ibikorwa bya gisirikare muri 2013 byayobowe n’Ubufaransa byirukanye intagondwa muri iyo mijyi kandi umuryango mpuzamahanga umaze imyaka irindwi urwana n’abarwanyi.
Source:Africanews

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →