Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi cyahawe 3 mu bahanga bavumbuye virusi ya Hepatite C

Abashakashatsi b’Abanyamerika Harvey J. Alter na Charles M. Rice hamwe n’umuhanga mu Bwongereza Michael Houghton, bahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri Physiology cyangwa Medicine kubera kuvumbura virusi ya Hepatitis C, iyi ikaba ari intambwe “yatumye hasuzumwa amaraso n’imiti mishya yakijije miliyoni. Inteko yabatanga Nobel yabivuze kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Ukwakira 2020.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Inteko ya Nobel yashimye abahanga mu bya siyansi “bavumbuye mu buryo bw’ibanze byatumye hamenyekana virusi nshya, Hepatitis C” ivuga ko mbere y’ibi, indwara nyinshi z’umwijima zandurira mu maraso zitarasobanurwa.
Iyi ndwara ishobora gutera umwijima na kanseri kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko ku isi hose habarurwa abantu 70.000 bafite hepatite, bigatuma abantu 400.000 bapfa buri mwaka.

Mu 1976, umuhanga w’umunyamerika Baruch Blumberg yatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel kubera kuvumbura Hepatite B, hepatite ya mbere igaragara mu maraso.

Nobel mu buvuzi nicyo gihembo cya mbere mu bihembo bitandatu biteganijwe gutangazwa muri uku kwezi, bikagaragaza ibyagezweho bidasanzwe mu bijyanye na phyisique, ubutabire, ubuvanganzo, amahoro n’ubukungu.

Abatsindiye ibihembo bya Nobel 2020 bazahabwa umudari wa zahabu n’amafaranga miliyoni 10 yo muri Suwede Kronor (miliyoni 1.12 $). Mu gihe Alter yakoraga mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima muri Amerika (NIH), Alter ni we wa mbere wavumbuye ko abarwayi bahabwa amaraso bandura uburyo bushya bwa virusi ya hepatite idakira itandukanye na Hepatite A na B.

Houghton, yakoraga mu kigo cy’imiti. Chiron, yahise afasha mu buryo bwo gukurikirana iyi virusi yamenyekanye icyo gihe maze amenya ko ari virusi ya RNA y’umuryango wa Flavivirus maze ayita Hepatitis C. Rice, umushakashatsi muri kaminuza ya Washington i St. Louis, binyuze mu gitabo yakoze kuri genome ya virusi, yabonye ibimenyetso byerekana ko virusi ya Hepatitis C yonyine ishobora gutera indwara zidasobanutse.
Source:Forbes

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →