Bugesera: Baribaza icyo ubutabera bubereyeho nyuma y’irekurwa ry’uwafatanwe umwana muri Lodge

Hari kuwa 18 Ukwakira 2020 mu masaha y’umugoroba ubwo umugabo w’imyaka isaga 40 yafatirwaga mu nzu zicumbikwamo (Lodge) asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Ubu, abaturage baribaza kubaho k’ubutabera nyuma yirekurwa ry’uyu mugabo, aho bavuga ko na mbere bari bagaragaje impungenge ko ikimenyane n’amafaranga bishobora kubangamira ubutabera, ko hari abashobora kwivanga.

Ababyeyi b’umwana bavuga ko bumiwe babonye uwafashwe akekwaho gusambanya uyu mwana arekuwe, nyamara ibyangombwa byaba ifishi yakingirijweho( intyoza yabashije kubona kopi yayo), yaba icyangombwa cy’amavuko, byose bigaragaza ko afite imyaka 17 y’amavuko.

Baba ababyeyi, baba abaturage bavuga ko impungenge bari bafite mu ifatwa ry’ukekwa zigaragaje. Bavuga ko badashira amakenga uko dosiye yakozwe n’uko yashyikirijwe ubushinjacyaha. Bibaza kandi icyashingiweho harekurwa uwafatiwe hejuru y’umwana w’umukobwa, bakanibaza uzafasha gutanga ubutabera.

Ubwo abaturage bagaragazaga impungenge bavugaga ko imbaraga z’amafaranga n’ikimenyane zishobora kuzatuma nta butabera buboneka. Icyo gihe kandi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mareba bwemereye umunyamakuru ko uyu mugabo w’imyaka isaga 40 yasanzwe asambanya uyu mwana muri Loji (Lodge), buvuga ko nkuko amategeko abivuga agikwekwa.

Soma inkuru hano y’impungenge zari zagaragajwe n’abaturage ukekwa agifatwa;Bugesera: Impungenge Ni zose ko hari abashobora kwivanga mu kibazo cy’umwana wasambanyijwe

Dore ibyangombwa bishingirwaho mu kugaragaza imyaka y’ubukure y’uyu mwana;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →