Uyu muti wa Covid-19 wiswe UBV-01N, watangiye gukorwaho igeragezwa, wakozwe hifashishijwe imiti gakondo. Ni umuti wavumbuwe n’abahanga b’Abagande bo muri kaminuza ya Makerere zifatanije n’ibitaro bya Mulago.
Igeragezwa ry’uyu muti wa UBV-01N, rizatangirira mu bitaro bya Mulago biri mu mujyi wa Kampala, aho ku ikubitiro abantu barenga ijana aribo bazakorerwaho iri geragezwa.
Ministiri w’ubuzima wa Uganda Jane Ruth Acheng, yavuze ko ubushakashatsi kuri uyu muti bwatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize wa 2020, icyorezo cya Covid 19 kikigera muri Uganda.
Dr. Nambatya Grace Kyeyune wo muri kaminuza ya Makerere ni we watangije ubushakashatsi kuri uwo muti.
Dr. Bruce Kirenga niwe ukuriye itsinda ry’impuguke zigiye gukora igerageza kuri uyu muti no kwemeza niba koko ushobora kuvura Covid 19.
Izi mpuguke zirimo abaganga bavura indwara zo mu bihaha, n’ibindi bice by’umubiri virusi ya corona ikunda kwibasira, kandi zizakorana n’abaganga bari kw’isonga mu kuvura abarwayi ba Covid 19 mu gihugu.
Ubushakashatsi bwatangiriye mu turere dutandukanye twa Uganda, aho igiti gikoreshwa kimera cyane, kandi abaturage baho bari basanzwe bagikoresha nk’umuti gakondo mu kuvura indwara zitandukanye. Bityo ibyo kwemeza ko waba udafite ingaruka mbi ku bantu birazwi, kuko abantu bari basanzwe bawukoresha. Ikindi kandi, igeragezwa ku nyamaswa nkuko bisabwa mbere yuko umuti ugeragezwa ku bantu na byo ryararangiye.
Mu ijambo rye atangiza igerageza ry’uwo muti, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko atagishobora kwihanganira abantu bicara bagategereza ko Abongereza n’Abanyamerika babashakira ibisubizo by’ibibazo byabo, kuko asanga ari imyumvire y’igikoroni. Yagize ati: “Afrika ifite ibyo ikeneye byose ku buryo idakwiye kuba ijya gushakira ahandi ibisubizo by’ibibazo ifite mu gihe abaturage barimo gupfa”.
Perezida Museveni nkuko VOA ibitangaza, yemeje ko uwo muti n’umara kwemezwa, uruganda rwo kuwukora mu bwinshi ruzahita rutangira kubakwa.
Si ubwambere Uganda ikora ubushakashatsi mu rwego rw’imiti n’inkingo zivura no gukingira indwara zitandukanye. Impuguke muri kaminuza ya Makarere zagiye zifasha mu bushakashati ku miti itandukanye ivura Malariya, kandi zanafashije mu gukora utumashini dupima Ebola n’umuti wo kuyikingira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com