Kaduha: Abahabwa ingoboka ya VUP ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku cyahombeje Koperative yabo

Abanyamuryango ba Koperative Twizigamire igizwe n’abahabwa ingoboka ya VUP mu murenge wa Kaduha, akarere ka Nyamagabe; babwiwe ko mu myaka irindwi buri munyamuryango yungutse amafaranga 995, kandi mu iseswa ryayo bagahabwa amafaranga aburaho ibihumbi 38.

Mu ibaruwa bandikiye Minaloc tariki 19 Ugushyingo 2019, bavuga ko mu iseswa bahabwa ibihumbi 30 nyamara barakaswe ibihumbi 68. Bagasaba ko “hakorwa igenzura ryimbitse rikagaragaza umugabane nyakuri buri munyamuryango ahagazeho habariwemo n’agaciro k’inzu twaguriye hamwe”.

Ibibazo bitanu nyamukuru

1.Hari ibihumbi 38 bakaswe nyuma, nyamara bagasubizwa 30.000 gusa batangiriyeho
2. Hari ibihumbi 800 byafashwe na Gerant wa Sacco, avuga ko yayishyuyemo Mituweli z’abanyamuryango, nyamara icyiciro cya mbere cyishyurirwa na Leta
3. Ubucuruzi bwarahombye, ariko abanyamuryango ntiberetswe uko byagenze; akarere kabwira Ministre ko Koperative igikora.
4. Inzu y’ubucuruzi n’ibindi byumba bibiri birakodeshwa, ntibamenye aho ubukode bujya
5. Hari abayibereyemo miliyoni 8 atari abanyamuryango

Koperative Twizigamire Kaduha yavutse mu 2013, itangira igizwe n’Abanyamuryango 440 bangana n’imiryango yahabwaga inkunga y’ingoboka (Direct Support) ya buri kwezi.
Mbere y’uko ibibazo biyirimo bigaragarara hari hasigaye abanyamuryango 324.

Tariki 12/8/2013 , abayobozi ba Koperative n’ab’umurenge baguze inzu ya miliyoni eshanu. Batangira ubucuruzi bw’ibiribwa no gukodesha igikari cyayo. Buri munyamuryango yatangiranye umugabane shingiro wa 30.000; nyuma baje gukatwa ibihumbi 38 mu byiciro bitatu (nk’uko bigaragara mu dutabo twabo twa Sacco).

Amakuru yaturutse mu ihererekanyabubasha

Tariki ya 9/3/2015 habayeho ihererekanyabubasha hagati y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’umurenge wa Kaduha. Abo ni Mudateba Jean d’Amour wari usimbuwe na Kabanda Jean Claude.
Raporo yaryo yerekanye ko uwitwa Kalimunda Callixte afite amafaranga hafi miliyoni enye (3.952.500) ya Koperative kandi atayibamo; harimo ibihumbi bisaga 415 yakopwe.

Yanerekanye ko SACCO Urufunguzo rw’Ubukire ya Kaduha ifite amafaranga 652.000 itarashyira kuri konti y’iyi Koperative.

Abakora imirimo ya VUP barimo miliyoni zisaga enye, zirimo ibiribwa bafashe n’amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri bahawe na Koperative bisabwe n’ubuyobozi bw’umurenge; bavuga ko bazishyura bahembwe.

Binavugwa ko umucungamari wa SACCO yatwaye amafaranga ya Koperative, asobanura ko yari ayo kubagurira Mituweli, nyamara aba bagenerwabikorwa bishyurirwa na Leta. Uyu mucungamutungo Ndayisenga Charles we arabihakana, avuga ko iryo ari ikosa atakora.

Guhomba, guhagarika ubucuruzi biganisha ku guseswa.

Muri Gashyantare 2020, Koperative yahagaritse ubucuruzi, abanyamuryango ngo ntibasobanuriwe uko bungutse cyangwa bahombye, basabwe kwakira 30.000 yabo.

Mu myaka irindwi, bavuga ko buri munyamuryango yungukiwe amafaranga 995, nayo adatangwa ngo yahembye umukozi. Mu gusubizwa aya 30.000 ngo hari ababwirwa ko bafitiye amadeni Koperative, nyamara bo batayazi.

Nyuma y’ibihumbi 30 buri munyamuryango yatanze, hari andi 38.000 yakorewe transfer (mu byiciro bitatu) kuva muri Konti z’abanyamuryango.

Aya ntavugwaho rumwe, mu dutabo bigaragara ko SACCO yayakase, Sacco ivuga ko yahawe cooperative, naho Komite ya Koperative ivuga ko itayazi. Aya rero no mu gusubizwa igishoro ntibayahabwa. Umucungamari wa Sacco avuga ko atayibuka, ngo “keretse abanje kureba mu dutabo”.

Abayobozi bayo barikungahaje.

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko tariki ya 27 Gashyantare 2019, habaye inama irimo Visi Mayor ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Nyamagabe, Mujawamariya Prisca, abwira abanyamuryango ko “ ntacyo bashoye, ntayavuye iwabo, ngo nihajyemo abandi”.

Mu makuru atangwa kandi, bavugwa ko abayoboraga iyi Koperative bikungahaje mu mutungo wayo. Ku ikubitiro, havugwa uwari umuyobozi Nyirambabazi Cecile. Ngo yubatse inzu ya metero 12 kuri 11; agura inka 7, n’isambu.

Uwari umwungirije witwa Brigitte (ufite ubumuga bw’ukuboko), ngo afite ishyamba yaguze mu murenge wa Mugano ku mafaranga ibihumbi 400.

Naho Mukandinda Claudine wari umugenzuzi, ngo yagiye kubakira umuhungu we mu karere ka Nyanza.

Iki kibazo cyagejejwe ku nzego zinyuranye, kugera ku Ntara y’Amajyepfo no muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, ngo biteze igisubizo kivuye ku Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne. Ku murongo wa Telefoni, uyu muyobozi avuga ko bagomba kugana inkiko.

Gitifu ati, “Koperative yazize gutereranwa n’ubuyobozi, bukanivanga mu micungire yayo”.

Mu buhamya bwa Mudateba Jean d’Amour, wahoze ayobora umurenge wa Kaduha, ubwo iyi Koperative yatangiraga mu 2014; avuga ko atazi igihe baherewe ibyangombwa bya RCA (ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative).

Ariko ati, “Koperative yatangiye ifite igishoro cy’amafaranga miliyoni icumi (10,000,000F). Harimo miliyoni eshanu yaguzwe inzu y’ubucuruzi, izindi eshanu zigurwa ibicuruzwa. Mu ntangiriro ubuyobozi bw’Umurenge bwabahaye uwitwa Kalimunda Callixte wari uhagarariye ibikorwa bya VUP akaba ari we ubarangurira”.

Ndlr: Uyu Kalimo ni umwe uvugwa muri raporo ubarimo hafi miliyoni enye
Ku bwa Mudateba, ngo hari abayibereyemo amadeni amaze igihe kinini, agasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubishyuriza byihuse. Anasaba ko ubuyobozi bwaba hafi bugakomeza iyi Koperative, bukanabafasha uburyo bajya bagabana inyungu buri mwaka binyuze mu mucyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne asaba abari mu makoperative bose kumenya gusangira inyungu n’igihombo.

Uyu muyobozi kandi asaba abatishimiye imicungire ya Koperative Twizigamire kugana inkiko. Agira ati, “Nta munyarwanda w’injiji ukibaho, kandi abatishoboye nta garama bakwa. Aba banyamuryango bagomba kugana inkiko zibegereye”.

Akimara kuvuga ibi, yanihutiye kubaza ku karere ka Nyamagabe uko iki kibazo giteye. Nyuma abwira umunyamakuru ko bamubwiye ko “Koperative igikora”; nubwo benshi mu banyamuryango bamaze gukuramo ayabo ibihumbi 30, bagasigara babaza andi 38.000 no guhabwa akomoka ku gaciro k’inzu Koperative yaguze.

Karegeya Jean Baptiste Omar

Umwanditsi

Learn More →