Kamonyi-Kayenzi: Bakuwe ku mbabura Gakondo bahabwa izikoranye ikoranabuhanga rikumira abajura

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umushinga DeLAgua ku bufatanye na Leta y’u Rwanda watangiye gutanga imbabura ku baturage b’Umurenge wa Kayenzi basaga ibihumbi 12 babarizwa mu cyiciro cya mbere, icya 2 n’icya 3 by’ubudehe. Ni Imbabura zikoranye ikoranabuhanga rifasha gutahura aho iherereye mu gihe uwayihawe yayitanga, akayibwa cyangwa se yagira ikibazo bigahita bimenyekana.

Abaturage bahawe izi mbabura, bavuga ko babonye ari amashyiga meza cyane aje gutuma batongera gusubira kuri gakondo y’amashyiga cyangwa se izindi mbabura bakoreshaga ugasanga bibatwara inkwi nyinshi, imyotsi ikabangiriza amaso bakanarwara indwara z’ubuhumekero.

Mukakanani Alphonsine, umwe mu baturage bahawe imbabura yabwiye intyoza.com ko iri ari iterambere rije ribasanga kandi ko bagiye koroherwa no kubona ibicanwa. Ati“ Naguraga inkwi za 300 ntizihishe ibyo nteka, ariko iyi mbabura ni rondereza idasanzwe, nzajya nkoresha inkwi z’amafaranga wenda ijana gusa, urumva ko rero nzajya nizigamira magana abiri akore ibindi”. Akomeza avuga ko imyotsi wasangaga ibaburabuza ariko ngo kuri iyi mbabura babwiwe ko ntayo, ndetse ikaba izabafasha mu isuku no kutangiza ikirere biturutse ku myotsi.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi avuga ko izi mbabura ari igisubizo ku kurengera ibidukikije, aho kandi ari n’igisubizo ku bukungu kuko abaturage ngo bakoreshaga amafaranga menshi bagura ibicanwa ubu bizabagabanyiriza umutwaro, bagakoresha make andi bakayazigamira ibindi.

Gitifu Mandera, ahamya kandi ko uretse kuba abaturage bagiye koroherwa n’ibicanwa, izi mbabura ngo ni n’igisubizo ku isuku, zikaba igisubizo mu kurwanya indwara z’ubuhumekero n’izituruka ku mwanda. Ashima umushinga DeLAgua wazitanze ufatanije na Leta y’u Rwanda, agasaba abazihawe kuzifata neza.

Ntazinda Jean, umuyobozi mukuru wa DeLAgua mu Rwanda, avuga ko iki gikorwa cyatekerejwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije by’umwihariko amashyamba kuko ngo basanze guteka byatwaraga abaturage inkwi nyinshi, ndetse bahuza nuko byari muri gahunda yagutse ya Leta yo kugabanya ibicanwa.

Asaba abaturage guhindura imyumvire bakajyana n’iterambere, bakareka kumva ko uko babyirutse basanga iwabo batekera ku mashyiga asanzwe 3 cyangwa se n’izindi mabura zitwara inkwi nyinshi aribyo nabo bakwiye gukomeza nyamara bibahenda mu mafaranga ndetse bikanangiza ubuzima haba mu kubateza umwanda ndetse n’indwara bataretse no kwangiza ikirere.

Ntazinda, avuga ko binyuze mu bushakashatsi bwakozwe, ahatanzwe izi mbabura hose ngo indwara z’ubuhumekero zaragabanutse cyane, by’umwihariko mu bana bari munsi y’imyaka 5. Avuga ko ari byiza gukoresha iri shyiga hanze.

Avuga kandi ko bakoresheje ikoranabuhanga, bashobora kumenya aho iri shyiga riherereye( mu gihe ryaba ryibwe cg ryatazwe ahandi), ndetse bakaba barikura aho ryajyanwe hatari kuwa rihawe bakarimusubiza kuko imyirondoro y’uwarihawe iba yarahujwe n’ikoranabuhanga ry’ishyiga bigashyirwa muri sisitemu( System) ifasha mu kumenya amakuru kuri ryo na nyira ryo.

DeLAgua, ni ikigo cy’ubucuruzi. Amashyiga baha abaturage nta kiguzi batanga ariko babasaba kuyakoresha neza kuko uko kubikoresha neza bigabanya imyotsi ijya kwangiza ikirere, uko kugabanuka kw’imyotsi kukagira uburyo kubarwamo, ingano buri shyiga ryagabanije igahabwa icyemezo(Certificate ) ariyo ijyanwa ku isoko mpuzamahanga, ikagurishwa bityo DeLAgua ikabona kugarukirwa n’ibyo iba yashoye.

Soma hano inkuru bijyanye;Kamonyi: Ingo ibihumbi 90 zatangiye guhabwa Imbabura zifite agaciro k’asaga Miliyari enye

DeLAgua, ni umushinga watangiye muri 2013, ariko mu karere ka Kamonyi biteganijwe ko kuri iyi nshuro ya mbere muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari hazatangwa Imbabura ibihumbi 23 hanyuma izindi zikazatangwa umwaka w’ingengo y’imari utaha, aho muri rusange abaturage basaga ibihumbi 90 muri aka karere bazahabwa izi mbabura. Agaciro ka buri mbabura kabarirwa mu bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda. DeLAgua, yishyura ikiguzi cy’ishyiga mu ruganda ndetse n’ikiguzi cy’ubwikorezi kugera i Kigali, Leta nayo ikishyura imisoro ikanabigeza aho bihererwa abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →