Kamonyi: Abagabo 4 bakekwaho gutuburira umuturage bamuha ibihumbi 100$ batawe muri yombi

Aba bagabo uko ari bane batawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki 15 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Nyarubaya, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Kayenzi, aho bakekwaho gushaka gutuburira umuturage bamuha ibipapuro bise amadolari ibihumbi 100, we akabaha ibihumbi 500 by’u Rwanda ngo akaziyungukira mu gihe azayavunjisha.

Ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, Polisi ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Kayenzi. Abafashwe, bari bitwaje agasanduku karimo ibipapuro hasi, ariko hejuru bahoroshe inoti z’amadolari mahimbano, aho uyu muturage yagombaga kubaha ibihumbi 500 by’u Rwanda, bakamuha ayo madolari ibihumbi ijana(100,000$), bamubwira ko we mu kuvunjisha aziyungukira.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko nk’ubuyobozi basaba abaturage kwitwararika kuko abatekamitwe babaye benshi, ko abashaka kurya utw’abandi bataruhiye mu mayeri n’uburyo ubwo aribwo bwose badakwiye kubaha umwanya, ko ahubwo bakwiye kugira amakenga ndetse bakajya bihutira kumenyasha ubuyobozi bubegereye kugira ngo abantu nk’aba bafatwe, bashyikirizwe ubutabera.

Aba bagabo batawe muri yombi, icyita rusange kuri bo ni uko bose bakomoka mu Karere ka Rusizi. Umwe muri bo aba Rusizi, undi Kamonyi, mu gihe abandi babiri bibera mu Mujyi wa Kigali, naho ibikorwa byabo akenshi ngo bakaba babikorera kuri Terefone. Bamaze gufatwa, bashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kayenzi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →