Indonesia: Igisasu cyaturikijwe n’abiyahuzi cyakomerekeje abari mu Misa ya Mashami

Igisasu bicyekwa ko cyaturikijwe n’umwiyahuzi hanze ya kiliziya mu mujyi wa Makassar muri Indonesia cyakomerekeje abantu batari munsi ya 14, nkuko polisi yabivuze.

Polisi yavuze ko igisasu cyaturitse ubwo abantu babiri bageragezaga kwinjira mu kiliziya mu misa y’umunsi mukuru wa mashami, umunsi wa mbere w’icyumweru kibanziriza Pasika.

Aho cyaturikiye habonetse moto yashwanyutse n’ibice bimwe by’imibiri, ndetse polisi yavuze ko abantu babiri bagabye icyo gitero bapfuye.

Mu gihe cyashize, intagondwa ziyitirira idini ya Islam zagabye ibitero kuri za kiliziya, ariko kugeza ubu nta mutwe wari wigamba icyo gitero cyo kuri iki cyumweru.

Polisi yavuze ko abantu batari munsi ya 14 bakomeretse, barimo n’abakozi bo ku kiliziya babuzaga ko abagabye icyo gitero binjira muri iyo katederali.

Igisasu cyaturitse hafi saa yine n’iminota 30 (10h30) ku isaha yaho – ni ukuvuga hafi saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (05h30) mu Rwanda no mu Burundi – ubwo misa ya mashami yari irangiye.

Argo Yuwono, umuvugizi wa polisi ya Indonesia, yagize ati: “Hari abantu babiri bari bari kuri moto ubwo igisasu cyaturikaga ku muryango munini – ababikoze bari barimo bagerageza kwinjira mu rugo [rwa kiliziya]”.

Padiri Wilhelmus Tulak wo kuri iyo kiliziya, yabwiye Metro TV ko abacunga umutekano bahanganye n’umwe ucyekwaho kwiturikirizaho icyo gisasu. Yavuze ko uwo ucyekwaho kugaba icyo gitero yaje kuri moto akagerageza kwinjira mu kiliziya.

Iryo turika ryabereye ku muryango wo mu ruhande rw’iyo kiliziya. Amashusho ya ‘cameras‘ z’umutekano agaragaza umuriro, umwotsi n’ibisigazwa birimo gutumukira hagati mu muhanda.

Danny Pomanto, umukuru w’umujyi wa Makassar nkuko BBC ibitangaza, yavuze ko iyo icyo gisasu kiza guturikira ku muryango munini, cyari kwibasira benshi kurushaho.

Gomar Gultom, ukuriye akanama k’amatorero muri Indonesia, yavuze ko igitero ku bantu bizihiza umunsi mukuru wa mashami ari “ubugome burenze“. Yashishikarije abantu gukomeza gutuza no kwizera abategetsi.

Mu bihe byashize, za kiliziya zagiye zigabwaho ibitero n’abahezanguni muri Indonesia – igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abayisilamu benshi.

Mu 2018, abantu babarirwa mu macumi biciwe mu bitero by’ibisasu byagabwe kuri za kiliziya no ku biro bikuru bya polisi mu mujyi wa Surabaya uri ku cyambu. Icyo gihe polisi yavuze ko byakozwe n’umutwe Jamaah Ansharut Daulah (JAD) ufatira urugero ku mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba kimaze igihe kigorwa n’ibibazo by’intagondwa ziyitirira Islam.

Igitero cya mbere cyahitanye abantu benshi cyabereye mu ntara ya Bali mu mwaka wa 2002, ubwo abantu 202 – biganjemo abanyamahanga – bicirwaga mu karere gakunze gusurwa na ba mukerarugendo.

Icyo gitero cyakozwe n’umutwe w’intagondwa wa Jemaah Islamiah (JI), gituma habaho kwihutira guhashya intagondwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →