Laurent Gbagbon yagizwe umwere na ICC nyuma y’imyaka 10

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC rwaburanishaga ubujurire bwa Laurent Gbagbon wahoze ayoboye Cote d’Ivoire rwamugize umwere, ahanagurwaho ibyaha byose yashinjwaga byakorewe ikiremwa muntu.

Bwana Gbagbo niwe mukuru w’igihugu wa mbere washyikirijwe ICC, akaba yararegwaga ibyaha bijyanye n’ubwicanyi bwakurikiye amatora muri Cote d’Ivoire ku ngoma ye, hashize imyaka 10.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’urukiko cyari cyagize Gbagbon umwere, buvuga ko nubwo habaye amakosa mu iburana, kumuhamya icyaha kwari kwerekanywe nta gukekeranya.

Bwana Ggagbo w’imyaka 75 ubu yari acumbikiwe mu Bubigiri nyuma yo kugirwa umwere bwa mbere na ICC mu 2019, akaba yizeye guhita atahuka muri Cote d’Ivoire mu gihe kujurira k’ubushinjacyaha kwateshejwe agaciro.

Mu mwaka ushize muri Cote d’Ivoire nkuko BBC ibitangaza, hadutse itana mu mitwe ryaguyemo n’abantu, igihe mukeba w’igihe kirekire wa Bwana Gbagbo ari we Alassane Ouattara, yatangaza ko azasubira kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu.

Abashyigikiye Laurent Gbagbo akanyamuneza kari kose mu gihe icyumba kiburanishirizwamo ubujurire cya ICC hatangazwaga ko agizwe umwere.

Ubwicanyi bwakurikiye amatora yo mu 2010 bwatangiye igihe Laurent Gbagbo yari amaze imyaka cumi ku butegetsi yanga kwemera ko yatsinzwe mu gihe yavugaga ko ariwe watsinze amatora.

Yaje gufatwa n’ingabo za ONU zifatanije n’iz’Ubufaransa, bamusanze muri Hotel yari yihishemo we n’umugore we Simone Gbagbo, ahita ajyanwa i La Haye kuri ICC.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →