Ahagana ku i saa saba n’iminota 20 yo kuri uyu wa 15 Mata 2021, mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, igisasu cya Grenade cyari hejuru y’inzu cyaturikanye umwana w’umuhungu w’imyaka 18 y’amavuko nyuma yo kugicokoza.
Dukundimana Claudine, ni mushiki wa Muhoza Valentin waturikanywe n’iki gisasu cya Grenade. Avuga ko byatangiye Mama we abwira uyu musaza we kujya gushyira itegura hejuru y’inzu ahantu havaga.
Ahageze, yafashe urwego arurira, asubizaho itegura ryari ryaravuyeho. Dukundimana agira ati” Yagiye afata urwego arusubizaho, abona icyo kintu agikuraho akinaga hasi, aramanuka, araza akizana hano mu rugo kuko tutazi ibyo aribyo nyine afata kariya kaburo( turunevise) akoresha ku ishuri arafungura tubonamo akantu k’akagozi, Mama arabimwirukanana, aragenda abita ku irembo nkabona biri gucumba umwotsi, asa nk’uwigiyeyo bihita biturika”.
Mu gukomereka, uyu mwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu kigo cy’amashuri cya TVT I Nyanza mu ishami ry’amashanyarazi, yakomeretse ku rutugu, munsi y’inda ahagana ku bugabo no ku kuboko ku buryo inyama zigaragara aho yamushwanyuje.
Nyuma yo gukomereka, Mama w’uyu mwana yahise yihutira kumujyana kwa muganga, tutahise tumenya neza kuko umunyamakuru yasanze bakigenda. Gusa musaza w’uyu wakomerekejwe n’igisasu avuga ko atazi niba yamujyanye Musambira cyangwa ku Kamonyi.
Mu butumwa Umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu by’Umutekano yahaye abaturage bari bahuruye dore ko ari mubahageze mbere, uyu uzwi ku izina rya Sixbert uhagarariye uru rwego mu murenge wa Gacurabwenge, yasabye abaturage kwitondera ikintu cyose batazi, bakajya bihutira gutanga amakuru ku buyobozi igihe cyose babonye ikintu batazi. Aha byabereye ku bazi Rugobagoba, ni neza neza ukirenga mu isantere muri meretero nka 20 ku mazu y’amategura ahantu bakunda gushyira ubuki cyangwa imboga ku muhanda umanuka ugana mu Kibuza.
Amafoto/intyoza
Munyaneza Theogene / intyoza.com