• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Muhanga: Hagaragajwe ko hari ibice by’insina byaribwa bikanavamo ibikoresho bitandukanye

Umwanditsi
April 24, 2021

Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi(ICK) ryamuritse ubushakashatsi ryakoze ku mukanana w’igitoki ndetse n’intimatima yo mu mutumba. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko bushobora guteza imbere abahinzi b’urutoki kubera ko igice cyakoreweho cyari gisanzwe kijugunywa. Ni ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 23 Mata 2021.

Umuyobozi w’amasomo muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi akaba ari nawe wari ukuriye ubu bushakashatsi ku nsina, Padiri Dr Dushimimana Fidele avuga ko ubusanzwe abafite insina baryaga ibitoki gusa ariko ko bagiye kubyaza ibindi bice by’insina umusaruro.

Avuga ko uwariye imyanana y’insina abonamo intungamubiri zisangwa mu bindi biryo, ko ikindi hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imyanana y’ibitoki ifite byinshi ihishe, ifasha abafite indwara zimwe na zimwe, ko ndetse n’ibindi bice by’insina bishobora kwifashishwa mu kurinda ibidukikije hagakorwamo ibikoresho.

Yagize ati” Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya igitoki bitagihagije, ahubwo twamaze kubona ko hari ibindi bice bishobora kuribwa kuko intungamubiri zisangwa mu bindi biribwa usanga no mu mukana birimo. Ibi bizafasha abaturage kurwanya imirire mibi kandi bakarushaho gutera imbere bakoresheje ibi bice byari byarirengagijwe.

Akomeza ati“ Umutumba uzafasha guhanga ibikoresho byasimbura amasashe yabujijwe kuko usanga yo yangizaga ibidukikije, bityo ibikoresho biva mu mutumba bigashobora gufasha kugabanya iyangizwa ry’ibidukikije.

Musenyeri wa Diyosezi ya kabgayi akaba n’umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ,Samalagde Mbonyintege yasabye aba bakoze ubushakashatsi gutekereza no ku bindi bice by’insina birimo inguri zazo kuko hari igihe zigeze gufasha abanyarwanda zikababera amafunguro.

Yagize ati” Aba bakoze ubu bushakashatsi bagize neza kutwereka ibi bice nabyo bikwiye kuribwa kuko hari ibihe Abanyarwanda bigeze kurya inguri z’insina kubera inzara yari ibugarije, ariko ibi bikwiye guherwaho nabyo bigakorwaho kugirango abaturage babyigireho kandi babone ibibateza imbere kuko nk’ubu ibi byagirwaga ifumbire bigomba kujya bibaha amafaranga biteze imbere”.

Umuyobozi mu nama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza wongenyeho ay’ubumenyingiro ,Dr Christine Gasingirwa akaba ashinzwe ubushakashatsi, avuga ko ashimira abakoze ubu bushakashatsi n’abandi bagize uruhare kugirango ibi bishoboke.

Avuga ko imyigishirize ikwiye kujyana n’ibyo uzi bituma abandi batera imbere kuko hari igihe kigeze kugera ugasanga abantu bose bavuga ko za kaminuza zisohora abadafite ubumenyi ku byo bize, ariko ko ibi bigaragaza ko ubumenyi buhari.

Umuyobozi mu kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda (RGB)ushinzwe igenzura bikorwa, Nkurikiye Andre avuga ko ikigo ahagarariye gifite umugambi wo gukorana n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kugirango bave mu bukene.

Muri iri murika bushakashatsi havuzweko imboga zikomoka ku mukanana zifasha mu kurwanya imirire mibi, harimo kugabanya isukari ku barwayi ba Diayabete, kuvura ubwandu bw’imyanda yo mu maraso, kongera amashereka ku bagore bonsa, kugabanya agahinda ku bagafite, kugabanya uburibwe ku babufite ndetse n’abagore bari mu mihango, kongera akanyamuneza no kugabanya ibinure n’umubyibuho ku bawufite.

Tubibutse ko mu moko atanu y’insina yakoreweho ubushakashatsi harimo izizwi nk’Indaya, Inyamunyo, Gashangara, Poyo, Intuntu na FHIA 17 na 25, basanze Inyamunyo na Poyo arizo zavamo imboga ziribwa habanje gukurwamo amakakama ndetse zikaba zaribwa nka “Salade” ndetse iyi mikanana ya poyo n’inyamunyo ikaba ishobora kuribwa 2/3 byayo ni ukuvuga 60% bishobora kuribwa.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga