Namibia: Impinja ebyiri z’impanga zavutse ku batinganyi zemerewe gutaha mu gihugu

Leta ya Namibia yatanze inyandiko zihutirwa z’inzira ku mpinja z’abakobwa b’impanga bavuka ku batiganyi babiri bo muri iki gihugu, aba bamaze igihe bahirimbanira ko abana babo bemererwa kwinjira muri Namibia.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo izi mpanga zabyawe n’umugore muri Africa y’Epfo hakoreshejwe ubuhanga n’amasezerano yo gutwitira abandi (surrogacy). Gusa izi mpinja zimwe ibyangombwa by’inzira byo kwinjira muri Namibia ahasanzwe haba Phillip Lühl, umuturage wa Namibia, n’umugabo we Guillermo Delgado ukomoka muri Mexique.

Mu kwezi gushize abo babana bahuje igitsina bareze mu rukiko minisiteri y’ubutegetsi ya Namibia, ariko ikirego cyabo kirangwa. Gusa Leta ubu yahaye inyandiko z’inzira aba bana, Guillermo Delgado ni we wazifashe mu byishimo, nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo abivuga.

Umugabo we Phillip Luhl yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibi ari ukubahoza kuko ubu umuryango we ugiye kongera kuba hamwe.

Gusa avuga ko ubu ari bwo urugamba rutangiye, kuko kubona ubwenegihugu bw’aba bana babo biteze ko bizaba ikibazo kizakemurwa n’ubucamanza.

Aba bana b’impanga amazina y’aba ba se bombi ari ku cyangombwa cy’amavuko yabo. Gusa Leta ya Namibia yasabye ko batanga ibimenyetso by’umubiri byerekana ko Phillip Luhl ari umubyeyi (se) w’umubiri w’izi mpanga mbere yo kubaha ibyangombwa.

Phillip Luhl na Guillermo Delgado bavuga ko bakorewe ivangura, kuko indi miryango y’umugore n’umugabo cyangwa umugore wibana yo itajya isabwa ibyo byangombwa.

Mu cyumweru gishize iyi ‘couple’ yatanze ikindi kirego cyihutirwa ngo izo nyandiko ku bana babo zitangwe. Ariko izo nyandiko zizwi nka ‘brown passports’, ubundi zihabwa impunzi zidafite ibyangombwa zikagira agaciro k’umwaka umwe, Leta yazitanze mbere y’uko urukiko ruburanisha ikirego cyabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →