Ufashe umuhanda w’amabuye uva mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi ugana ahazwi nko mu Rugazi, unyura gahati y’ibiro by’Umurenge wa Runda, Polisi ndetse na RIB, hari igice cy’umuhanda cyangiritse, ndetse aho hari imodoka Polisi yahashyize zihamaze igihe. Abakoresha uyu muhanda barasaba ko hagira igikorwa bidategereje ko haba impanuka.
Yaba abaturage batuye hafi aha, yaba ababyeyi n’abandi bahanyura bajyanye abana ku bigo by’amashuri byegereye aha hantu, basaba ko iyangirika ry’uyu muhanda ndetse n’imodoka Polisi yahashyize zihamaze igihe hashakwa uko ahangiritse hasanwa, imodoka zikahava bidategereje ko hazaba impanuka ngo babone kugira igikorwa.
Umwe mu babyeyi waganiriye na intyoza.com ubwo yari ajyanye umwana ku kigo cyegereye aha hantu, yagize ati“ Hariya hantu harangiritse kandi noneho reba haparitse ibimodoka byapfuye Polisi iba yazanye, bidakosowe hashobora kuzabera impanuka cyane ko agahanda kabaye gato akaba ari n’ahantu abana banyura cyane”.
Akomeza avuga ko bidakwiye ko ubuyobozi cyangwa se Polisi bategereza kuzagira icyo bakora ari uko habereye impanuka. Asaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora ariko kandi akanasaba ko imodoka Polisi yahashyize zikaba zihamaze igihe zashakirwa aho zijyanwa ngo kuko uretse no kuba zitubya umuhanda ngo ziranawangiza.
Nshimiye, umwe mu bakoresha kenshi uyu muhanda nawe yabwiye umunyamakuru ko hari impungenge z’aha hantu bitewe nuko ari ahantu hegereye ibigo by’amashuri, abana bakaba bahabisikanira cyane n’ibinyabiziga ku buryo iyangirika ry’uyu muhanda n’ubuto bwawo kubera imodoka zahashyizwe bishobora guteza impanuka.
Undi muturage n’uburakari ati” Ariko koko ubu bategereje ko hazatangwa isoko Rwiyemezamirimo akaza akabona kuhatunganya izi metero kare ebyiri koko? Ubu se yaba ubuyobozi bw’Umurenge, yaba Polisi, ikorera aha, bose ntawe ubibona? ubu bategereje ko hapfira umuntu ngo babone ko hateje ikibazo?
Akomeza avuga ko aha hantu hacukutse mu gihe cy’imvura harekamo amazi, umushoferi uhanyuze yiruka ntabura kuyatera abagenda n’amaguru. Iyo bitabaye ayo mazi yaretse, amabuye yuzuye mu muferege nayo abuza amazi y’imvura gutambuka akuzurirana.
Ku bw’uyu muturage ngo Imihigo ni igiteranyo cy’utuntu duto dukozwe neza bikabyara ibintu byinshi, binini byakozwe neza. Ngo kutita ku tuntu nk’utwo duto twagira ingaruka ku buzima bw’abaturage bitera kwibaza niba hatari n’ibindi bito bito hirya, ahatagera abayobozi bakuru byirengagizwa kubera ko abo bigiraho ingaruka batabona uwo babwira.
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi avuga ko ku bijyanye n’imodoka Polisi ishyira aha hantu zikanahamara igihe ubundi akenshi ngo ni iziba zakuwe mu muhanda ku mpamvu zinyuranye zirimo amakosa cyangwa se zakoze impanuka, aho ngo ziba hari iziba zigikurikiranwa na Parike. Gusa ngo bumvikanye n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi gushaka ahandi zishyirwa.
Ati“ DPC twarabivuganye kandi turi mu nzira zo kubikemura. Biriya bifatwa mu by’ukuri nabyo biba bigomba gufatwa, hari n’ibifatwa kubera impanuka biba binagikurikiranwa na Parike, ku buryo biriya aba ari ibizibiti cyangwa bifite uko bikurikiranwa, ariko icyo twavuganye na DPC ni ugushaka ahandi byajya kuko hariya ubona bitisanzuye, binabuza umutekano”.
Ku bijyanye n’umuhanda wangiritse, avuga ko ari uw’amabuye kandi ko umaze igihe kirekire ukozwe. Abenshi ngo ntabwo bazi uko iriya mihanda y’amabuye ikorwa ndetse n’uko isanwa, ariko ngo hari umufatanyabikorwa ushobora gufasha mu kuhatunganya.
Hafi y’uyu muhanda by’umwihariko ahangiritse hakaba hanaparitse imodoka Polisi yahashyize, uretse kuba hari ibiro by’umurenge, Polisi na RIB aho hagendwa cyane, iruhande rwaho hari ibigo by’amashuri bibiri, ariko kandi unakomeje hari ibindi bigo by’amashuri, aho usanga mu masaha ya mugitondo, saa sita na nimugoroba hagoye kuhanyura kubera ubwinshi bw’imodoka zijyana/zivana abana ku ishuri. Uretse ibyo ni n’ahantu hatuwe cyane n’abaturage batari bake bafite ibinyabiziga, basaba ko hagira igikorwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com