Umuhanzi Mecky Kayiranga mu ndirimbo “Garuka”, asaba umukunzi we kugaruka bakubaka-Video

Mecky Kayiranga yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ yari aherutse gukora mu buryo bw’amajwi mu kwezi gushize, aho asaba umukunzi we kugaruka bakubaka urukundo rukomeye, urukundo rudahungabanywa n’umuyaga.

Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi, iri mu njyana ituje benshi mu bayumvise bavuze ko ibasubije mu bihe byiza by’indirimbo za Karahanyuze zikundwa n’abakuze ndetse n’abakri bato.

Umuhanzi Mecky Kayiranga usanzwe unabarizwa mu itangazamakuru, aho ari umuyobozi wa Bwiza.com na Bwiza TV, yavuze ko iyi ndirimbo izakurikirwa n’izindi ndirimbo nyinshi zizasohoka mu buryo bw’amajwi hamwe n’amashusho mu mezi ari imbere.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Prince Layer, ndetse yakozweho n’abandi batandukanye bakoze muburyo bw’imitegurire yayo ngo ize inogeye abazayireba.

Aya ni amwe mu mashusho agaragwra mu ndirimo.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Karahanyuze, Mecky yavuze ko ari yo ndirimbo yambere akoze mu buryo bw’amashusho. Arateganya mu minsi iri imbere gukora izindi nyinshi azasohora mu buryo bw’amajwi hamwe n’amashusho, kandi yizeye ko abantu bazaryoherwa n’ingazo ye kuko ahamya ko hari benshi bari bakeneye ibihangano nkibi mu gihe nki iki.
Yumve hano:https://www.youtube.com/watch?v=u4KVcRRj584
intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →