Karongi: Ibibazo birimo; Ibikorwaremezo, Inyubako zishaje, Umwanda byugarije abakorera mu Gakiriro

Abakorera mu Gakiriro k’Akarere ka Karongi baravuga ko kutagira ibikorwaremezo nk’ umuhanda, amazi n’amashanyarazi bibangamiye imikorere yabo kuko bibahombya. Bavuga kandi ko n’inyubako bakoreramo zatangiye kwangirika hakiyongeraho n’isuku nke.

Mu kiganiro abakorera muri aka Gakiriro bagiranye n’umunyamakuru wa intyoza.com  bavuze ko bari mu bihombo biterwa n’aho bakorera hatashyizwe ibikorwaremezo, aho kandi n’inyubako ubwazo ngo zatangiye kwangirika, hakaba hari n’isuku nke.

Umuhanda ujya ku Gakiruro ugora imodoka.

Perezida w’abakorera mu Gakiriro ka Karongi, Nzabahimana Ferdinand yagize ati” Dufite ibibazo byinshi birimo n’ibijyanye n’umuhanda ugana ku gakiriro warapfuye ndetse n’ibyo dukora dushaka ababyikorera tukabipakirira ku muhanda, ikindi kibazo n’umuriro udahagije ndetse rimwe na rimwe ukatwangiriza imashini, nta cyumweru cyashira hatagize ibyo utwika”.

Niyitegeka Innocent ukorera muri aka gakiriro avuga ko mu bindi bibazo bafite harimo no kutagira amazi yo gukoresha mu bwiherero, ko n’uburi mu nzu igeretse(Etage)  budakoreshwa kuko nta mazi ahagije ahari, ko n’iyo hagize ubukoresha biba ari umwanda. Avuga kandi ko hari n’inyubako zatangiye kwangirika harimo n’ubwiherero bwo hanze aho amabati yamaze kwangirika n’ibindi.

Inyubako zirimo n’ubwiherero, amabati nuko yabaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu Mukarutesi Vestine avuga ko aka Gakiriro kabafashije guca akajagari mu babaji ndetse n’abadozi bashyirwamo ngo bagakoreremo. Yemera ko hari ibibazo byinshi bafite birimo n’iby’umuhanda ujyayo, ariko agahamya ko uzakorwa vuba ndetse n’amashanyarazi ngo ari mu nzira.

Ati” Turishimira ko twabonye kariya gakiriro kuko kagabanyije akajagari mu babaji n’abadozi bashyizwemo ngo bahakorere, ariko ibi bibazo bavuga turabizi kandi biri mu nzira yo gukemuka, twamaze kuvugana n’abarimo kubaka umuhanda uva Rubengera ugana Rambura maze abashinwa batwemerera ko bazahakora kugirango aba bahakorera babashe kuhageza ibikoresho byabo, ariko na none umuriro waho ni muke hari inyigo irimo gukorwa kugirango bafashwe gukora neza kandi ingengo y’imari mu mwaka tugiye gutangira byagenewe amafaranga ndetse n’ibindi bibazo byose bizitabwaho bikemurwe”.

Mu yandi makuru avugwa nuko aka gakiriro kamaze hafi imyaka 5 gakorerwamo n’aba babaji n’abadozi aho izi nyubako zatangiye kwangirika ndetse hari n’inyubako zako zimwe zubatswe nabi, aho binavugwa ko rwiyemezamirimo ataramurikira akarere zimwe muri izi nyubako z’aka gakiriro.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →