• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ruhango: Umwana yatemye umugabo yasanze mu buriri bwa Se arimo gusambanya Nyina

Umwanditsi
June 30, 2021

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakizu, Akagari ka Gishweru, Umurenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, aho umwana w’imyaka 17 y’amavuko yatemye akoresheje umupanga umugabo baturanye witwa Musengamana Arcade waje gusambanyiriza Nyina mu nzu yabo, mu gihe amaze amezi abiri apfushije umugabo.

Abaturage bahaye amakuru BTN dukesha iyi nkuru, bavuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Kamena 2021 mu ma saa munani. Umwe ati “ Ntabwo wahora ubona burira mama wawe buri munsi, buri munsi ngo nawe ujyeho urebere gusa, wenda ikosa yakoze ni uko yatemye umuntu akamukomeretsa cyane”.

Undi muri aba baturage, avuga ko icyo uyu mwana yahoye uyu mugabo ari ukuza gusambanyiriza Nyina mu buriri bwa Se umaze amezi abiri apfuye. Yagize kandi ati “ Hamaze kuba saa munani, nagiye kumva numva induru ziravuze. Ngeze ku irembo turimo gukingura mpita nkubitana n’abadamu babiri baje kuvuga bati “ Ni mudutabare, Musenga bamukubitiye kwa ya nshoreke ye. Noneho ndavuga nti se Goronome ko wirukanka bite? Ati ni mundeke, uriya muntu igihe yaduhereye, ati papayi akaba amaze gupfa, akaza akaducuhurira, ati barongora Mama hejuru yuko turyamye, ati ntabwo tubyumva”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, yemeje aya makuru ko koko uyu mwana yatemye uyu mugabo, ko ndetse uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi. Asaba abakirangwa n’ingeso z’ubusambanyi kuzireka kuko zisenya.

Umuturage yavuze ko mbere yo gutabwa muri yombi k’uyu mwana, yavuze ko ngo iyo areba uwo Musengamana aza gusambanya Nyina mu buriri bwa Se, akareba n’ifoto ye ( Se utakiriho) yibaza niba ari umuzimu kwa Ntigurirwa ariwe Se. Nyuma y’amezi abiri nyiri urugo apfuye, uyu mugore yasize ngo aratwite.

Umugore wa Musengamana, avuga ko imyaka ishize ari itanu umugabo we amuca inyuma, ko yabuze umuyobozi umurenganura. Ati “ Njye nabuze umuyobozi wandenganura ku kibazo kimaze hafi imyaka itanu”. Akomeza avuga ko yagiye akubitwa kenshi azira uriya mugore muturanyi aho umugabo we yatemewe.

Bamwe mu baturanyi barimo n’Umugore w’uyu mugabo watemwe, basaba ko uyu mwana wafashwe arenganurwa ngo kuko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya buri wese atapfa kwihanganira, ko ahubwo hahanwa abasambanaga. Benshi mu baturanyi kandi ntabwo bavuga neza uyu Musengamana, bavuga ko yasebye, ko kandi atari ubwa mbere aseba. Bavuga ndetse ko yari yaratumye Se w’uyu mwana wamutemye ata urugo rwe mbere yuko atabaruka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga