Rihanna ubu arabarirwa umutungo wa miliyari irenga y’amadorari, akaba n’umugore ukize kurusha abandi muri muzika ku isi, nk’uko bitangazwa na Forbes. Iki cyamamare muri pop kibarirwa agaciro ka miliyari $1.7, mu gihe kompanyi ye ikora ibikoresho byo kunogereza uburanga bw’abagore Fenty Beauty ibarirwa agaciro ka miliyari $1.4
Ibisigaye ku mutungo we biva ahanini kuri kompanyi ye Savage x Fenty, ikora utwambaro tw’imbere tw’abagore ibarirwa agaciro ka miliyoni $270. Undi mutungo usigaye ni uwo avana muri muzika no gukina filimi.
Rihanna nkuko BBC ibitangaza, ubu ni uwa kabiri inyuma ya Oprah Winfrey nk’umugore ukize cyane mu bijyanye n’imyidagaduro.
Rihanna, amazina ye nyakuri ni Robyn Fenty – yafunguye Fenty Beauty mu 2017 afatanyije na kompanyi y’imirimbo ihenze LVMH. Icyo gihe, yavuze ko intego y’ibikorwa bye ari ukuneza “buri mugore wese uko ateye” atangirana amoko 40 y’ibyo gusiga uburanga, ibintu icyo gihe bitari byitezwe.
Kubera uko ibicuruzwa bye byakunzwe byaganishije ku cyo bise “Fenty Effect” aho kompanyi zindi zikora nk’ibyo byabaye ngombwa ko zagura ibicuruzwa zakoraga byo kunoza uburanga.
Fenty Beauty yinjije arenga miliyoni $550 mu mwaka wayo wa mbere, nk’uko bivugwa na LVMH. Gusa business zose za Rihanna ntabwo zamuhiriye.
Mu ntangiriro z’uyu maka, uyu mukobwa w’imyaka 33 yumvikanye na LVMH bafunga ishami rya Fenty rikora imyenda nyuma y’imyaka itageze kuri ibiri rikora.
Rihanna ukomoka ku kirwa cya Barbados yagurishije kopi zirenga miliyoni 250 za muzika ye, ariko kuva mu 2016 ntarasohora album y’indirimbo. Gusa aherutse kuboneka ari gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umusore w’inshuti ye,”Umuraperi” A$AP Rocky.
Munyaneza Theogene / intyoza.com