Afuganistani: Inkambi ya Gisirikare, ibibuga by’indege byigaruriwe n’Abatalibani

Abatalibani kuri uyu wa gatatu bafashe ibibuga by’indege byo mu ntara za Farah na Kunduz muri Afuganistani. Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru avuga ko bafashe kandi n’ikambi ya gisirikare y’i Kunduz nyuma y’aho abasirikare amagana bayamanitse bakabasanga.

Intumwa ya rubanda muri Afuganistani, Shah Khan Sherzad yavuze ko ikibuga cy’indege n’inkambi byo mu ntara ya Kunduz byafashwe hamwe n’ibikoresho byose byarimo.

Abatalibani nkuko VOA ibitangaza, bavuga ko ubu bagenzura imirwa mikuru y’intara icyenda kandi ko barimo begereza gufata iyindi.

Uku gutera intambwe kw’Abatalibani kubaye ku munsi Perezida Ashraf Ghani yari agiye i Mazar-i-Sharif kuremesha/gukomeza abasirikare ba Leta n’ababashyigikiye kurwanira uwo mujyi munini uri mu majyaruguru ya Afuganistani. Ni umujyi ukomeye mu bucuruzi kandi uri ku rubibe n’ibihugu bituranye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Afuganistani: Inkambi ya Gisirikare, ibibuga by’indege byigaruriwe n’Abatalibani

  1. Alias August 14, 2021 at 1:32 am

    Yasabye umusada u Rwanda

Comments are closed.