Abasirikare 4 b’u Rwanda bamaze kugwa mu ntambara n’inyeshyamba muri Mozambique

Kuva mu kwezi kwa karindwi, ingabo z’u Rwanda zakwinjira mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba mu majyaruguru ya Mozambique, hamaze gupfa abasirikare bane b’u Rwanda mu gihe inyeshyamba zimaze gupfusha abarenga 100, nk’uko umuvuguzi w’ingabo z’u Rwanda abivuga.

U Rwanda ruheruka kujyanayo abandi banyamakuru kubereka uko byifashe mu ntara ya Cabo Delgado, Anne Soy umunyamakuru wa wa BBC dukesha iyi nkuru yaganiriye n’abaturage batahutse n’abakiri mu nkambi.

Mu gutembereza abanyamakuru kurinzwe n’abasirikare b’u Rwanda, hafi aho abana barakina umupira, biraboneka nk’ibisanzwe, nk’abafite amahoro. Hamiss Juma w’imyaka 18 aherutse gutahukana n’umuryango umucumbikiye, kimwe n’abandi babarirwa mu bihumbi bari barahunze.

Kuva mu 2017 izi nyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zigaruriye uduce twinshi twa Cabo Delgado, zica abaturage babarirwa mu bihumbi bitatu abandi ibihumbi amagana barahunga.

Juma ati: “Buri gihe twabaga tubahunga, badufata bakadukubita, bakadukubita bikomeye cyane, bishe kandi abantu benshi dukomeza guhunga. Inzu zacu zarashenywe, insengero barazisenye, kugeza ubu ntitwumva icyo bashaka”.

Izi nyeshyamba zivuga ko zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, uwo mutwe nawo wigambye gukorana na zo unakangisha u Rwanda kwihorera ku kwivanga muri iyo ntambara.

Ariko abasesenguzi bamwe bavuga ko nta mikoranire itaziguye iri hagati y’izo nyeshyamba, zigizwe ahanini n’insoresore zo muri ako gace na Islamic state uretse guhurira ku bikorwa by’iterabwoba.

Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye Anne Soy ko bamaze kwica abarenga 100 muri izo nyeshyamba kuva bahagera. Ati:” Umwanzi yapfushije abarenga 100, abo ni abo twabonye n’amaso ariko hari n’imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w’abo bapfushije. Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira”.

Uruhande rw’ingabo za Mozambique, zifatanyije iyi ntambara n’iz’u Rwanda, ntiruratangaza niba hari abo rwatakarije mu mirwano.

Perezida Kagame atera isaluti aramutsa Perezida Nyusi wa Mozambique ubwo yasuraga Ingabo.

Nyuma y’iminsi ingabo z’u Rwanda zihagurutse i Kigali mu kwezi kwa karindwi, umuvugizi wazo yabwiye BBC ko ikiguzi cy’iyi ntambara u Rwanda ari rwo rwemeye kucyishyura. Ubu, yavuze kandi ko icyazijyanye muri Cabo Delgado kitararangira bityo igihe cyo kuhava kitaragera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →