• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
22/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
22/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
22/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Ruhango: Meya Habarurema yibukije abatarikingiza n’abakangurira abandi kutikingiza ko bishobora gufatwa nko kwigomeka

Umwanditsi
December 31, 2021

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yibukije abaturage bari hejuru y’Imyaka 18 bose ko bakwiye kwakira gahunda ya Leta yo gukingirwa kugirango nibandura COVID-19 itazabazahaza kuko urukingo rubongerera ubudahangarwa bwo kutazahazwa nayo. Yibukije ko kutakira izi nkingo bifatwa nko kwigomeka, avuga ko hari ababihaniwe n’inkiko aho bahanishijwe imyaka 5 y’igifungo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 ku cyicaro cy’Aka karere hagamijwe kuganira ku cyorezo cya COVID-19 n’umutekano w’isozwa ry’umwaka wa 2021.

Yagize ati” Icyo dushyize imbere nuko buri wese akwiye kumva gahunda yo gukingirwa kubera ko byongerera umubiri ubudahangarwa mu gihe wanduye COVID-19 ntabwo ikuzahaza kuko urukingo rwongera abasirikare barwanya iyi virusi mu gihe yakugezemo”.

Akomeza avuga ko kudafata urukingo ndetse no gushishikariza abandi kutarufata bishobora gufatwa nk’icyaha kuko uba urimo gutuma abaturage bigomeka ku buyobozi kandi icyo bushyize imbere ari ugushakira ineza abaturage bayo.

Yagize ati” Kugeza ubu kudafata urukingo ndetse no kubuza abandi bishobora kubyara icyaha kuko uwabikoze yitwaje imyemerere ye ku bijyanye n’amadini bishobora ku muteza ibyago”.

Meya Habarurema, yagarutse kuri bamwe mu baturage bagaragaye bemeza ko bafite imyemerere ifite ibyo ibabuza birimo kwiga ndetse no gukangurira abandi kudafata inkingo zo guhangana na COVID-19, avuga ko bamwe muri bo bamaze gukatirwa n’inkiko ibihano by’imyaka 5 kuri buri umwe wabihamijwe.

Habarurema ati” Murabizi ko muri aka karere kacu twigeze kugira abantu bagaragaza ko hari imyemerere ibabuza kwitabira gahunda zishyirwaho na Leta kuko 3 muri bo bamaze kubihanirwa n’inkiko ndetse bahabwa ibihano by’imyaka 5 y’igifungo kuri buri umwe kubera uruhare rwo gutuma abaturage bamwe bigomeka ku byemezo bifatwa n’inzego, ariko hari n’abatangiye kwisubiraho bakemera icyo gahunda zibasaba bakabikora ndetse bakigisha abandi”.

Umutekano wo wifashe gute ?

Meya Habarurema, yavuze ko muri raporo yashyizwe hanze n’umushinjacyaha mukuru igaragaza aka karere nk’akarere gafite umutekano kuko kaza ku mwanya wa 5 mu turere tumeze neza kabone nubwo hari bimwe mu byaha bihungabanya umutekano nk’imfu za hato na hato. Avuga ko ikiraje inshinga ubuyobozi ari ugufasha abaturage kwitwararika no kwirinda ibyaha muri izi mpera z’uyu mwaka no gutangira undi neza muri Ruhango ikeye.

Aka karere ka Ruhango, gatuwe n’abaturage ibihumbi 366.557, abamaze gufata urukingo rumwe basaga ibihumbi 169.358 naho abamaze gufata inkingo 2 zombi bagera ku bihumbi 121.392. Abamaze gufata urukingo rushimangira bagera ku bihumbi 3.543 nkuko bigaragara mu mibare ya buri munsi y’ikingira ndetse hamaze gupimwa abaturage basaga gato ibihumbi 40.285, ibihumbi 3.659 basanzwemo COVID-19 aho 3.571 bakize naho 78 barwariye mu rugo.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga