Abanyarwanda 12 banze kwikingiza bagahungira i Burundi birukanywe

Abanyarwanda 12 barimo abagore n’abana birukanwe n’abategetsi b’u Burundi nyuma yuko banze guhabwa urukingo rwa Covid. Aba banyarwanda, bari bamaze iminsi irenga 5 ku musozi wa Nyakarama mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’iki Gihugu.

Aba Banyarwanda, bavuze ko bari bahunze ibikorwa byo gukingirwa ku itegeko mu Rwanda, ariko Leta y’u Rwanda ivuga ko gukingirwa Covid bikorwa ku bushake bw’umuntu.

Guverineri w’intara ya Kirundo, Albert Hatungimana yategetse ko boherezwa mu Rwanda. Ku wa kane w’icyumweru gishize nkuko BBC ibitangaza, abandi Banyarwanda icyenda basubijwe mu gihugu cyabo bikozwe n’abategetsi b’iyo ntara. Na bo bavugaga ko bari bahunze gukingirwa ku itegeko.

Mu nama y’umutekano ku wa kabiri, Guverineri Hatungimana yavuze ko adashobora guha ikaze abantu badakurikiza gahunda ya Leta y’iwabo ijyanye no kwirinda Covid-19.

Imibare ya minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu bamaze gukingirwa byuzuye bagera kuri miliyoni 5,5, ni ukuvuga abarenga 40%. Ni mu gihe mu Burundi abamaze gukingirwa byuzuye bagera ku 3,533, bangana na 0.03%, nkuko imibare ikusanywa na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →