• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kamonyi: Barasaba RIB icukumbura ku kibazo cya DASSO bikekwa ko yagambaniwe agafungwa

Umwanditsi
January 21, 2022

Ni DASSO Amini Jean Paul, ukorera mu kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, yafashwe ndetse afungwa n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB. Akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa (ukora mu kabari), aho bivugwa ko ataruzuza imyaka y’ubukure. Bamwe baravuga akagambane muri iki kibazo. Hanibazwa uburyo uyu yararanye na DASSO Amini, akamusambanya ku ngufu ntatabaze ngo abanturanyi bamutabare, no gukurikiranwa bikarinda kwambuka umwaka wa 2021 bigafata 2022.

Hari bamwe mu baturage mu Kagari ka Gihara bavuga ko umuzi nyakuri w’iki kibazo ushingiye ku bushyamirane DASSO Amini yagiranye n’umwe mu baturage muri aka kagari ubwo yari mu kazi ke, hanyuma uyu muturage akaza gukubita uyu DASSO, nyuma agafatwa agafungwa ariko akaza kurekurwa by’agateganyo, aho yahawe igihe cyo kujya yitaba urukiko rwibanze rwa Gacurabwenge.

Aba baturage, bavuga ko intsiriri yavuye aha, aho uyu muturage wafunzwe biturutse ku guhohotera DASSO wari mukazi akamukubita, yafunguwe by’agateganyo, akavuga ko ngo agomba kuzihorera, ari nabyo bamwe bavuga ko bishoboka kuba byarakozwe.

Ni aha kandi bamwe bahera, basaba urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB n’ubutabera muri rusange kwikorera icukumbura ryimbitse kuri iki kibazo, bakareba niba nta kagambane kaba kari inyuma y’iki kibazo. Bavuga ko niba koko DASSO Amini yarakoze icyaha ashinjwa yazabihanirwa, ariko ngo hakaba hakwiye kurebwa niba nta kagambane kabaye.

Ku yandi makuru dukesha ikinyamakuru montjalinews, kigaragaza ko ibijyanye n’imyaka y’amavuko kuri uyu mukobwa ishidikanywaho, kuko ngo hari impapuro zivuguruzanya ku gihe nyacyo yavukiye. Hari n’abasaba ko nabyo byakorwaho iperereza hakarebwa niba nta guhimba kwabayemo hagamijwe kubika urusyo kuri DASSO, basanga arengana akarenganurwa, yaba kandi ahamwa n’icyaha agahanwa.

Zimwe mu mpapuro zituruka iwabo aho yavukiye, zemeza ko ngo yavutse mu 2003, muri Kabagesera, hakaba 2004 mu Murenge wa Rugalika, hakiyongera ho Mituweli yanditseho ko yavutse muri 2005, abana bangana nawe bivugwa ko ari urungano ku musozi nabo ngo ni abo muri 2003 nkuko montjalinews ibivuga.

Muri iki gihe cya Covid-19, mu kagari ka Gihara hari bamwe mu baturage bavuga ko batishimiraga imikorere ya DASSO Amini, ahanini biturutse ko akenshi ngo yabangamiraga bamwe batashakaga kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19,  nk’abanyakabari n’abagahuriramo ndetse n’ahandi. Bivugwa kandi ko muri iki kibazo hari n’abishyize hamwe bakusanya amafaranga hagamijwe ko byanze bikunze hakorwa ibishoboka byose ngo uyu mukobwa ahagarare ku mugambi wo gushinja DASSO Amini.

Photo/internet

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga