Brazil: Iyicwa bunyamaswa ry’umunyekongo-DRC ryateje ibibazo mu baturage

Polisi ya Brazil yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho iyicwa bunyamaswa rya Kabagambe Moïse, umwimukira ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryabereye mu mujyi wa Rio de Janeiro.

Iyicwa rye nkuko BBC ibitangaza, ryafashwe kuri videwo, ryateje uburakari mu baturage. Abo mu muryango wa Moïse Kabagambe bavuze ko yagabweho igitero nyuma yo gusaba umukoresha we kumwishyura amafaranga ajyanye n’akazi yamukoreye mu gihe cy’iminsi ibiri mu iduka riri ku mwaro w’inyanja.

Amashusho yafashwe, amwerekana akomeza gukubitwa impiri (ubuhiri) n’abagabo batatu, ndetse banamukubitisha igikoresho cyo gukinisha umukino wa baseball.

Eduardo Paes, umukuru w’umujyi wa Rio, yavuze ko ubwo bwicanyi “butakwihanganirwa kandi buteye ishozi”.

Nyina wa Kabagambe yavuze ko uyu muryango washoboye guhunga umutekano mucye mu gihugu cy’amavuko cya DR Congo – ariko ko umuhungu we birangiye urugomo rumusanze no muri Brazil.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →