Perezida Museveni nyuma yo kohereza umwana we i Kigali, ubu yohereje umuvandiwe we Gen. Salim salehe

Nyuma ya Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba umujyanama mu by’umutekano wa Se Museveni, uheruka i Kigali mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, aho yabonanye na Perezida Kagame Paul, ubu noneho hitezwe Gen. Salim Salehe. Uyu ni umuvandimwe wa Perezida Museveni. Iyi ni indi ntambwe ikomeye yo kuzahura umubano umaze igihe warazambye, aho byanatumye umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi ugiye kumara imyaka 3 ufunze.

Nkuko bimwe mu bitangazamakuru byo mu Gihugu cya Uganda byabitangaje, biravuga ko uyu Gen. Salim Salehe, umuvandimwe wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni ategerejwe i Kigali muri iki cyumweru turimo, aho ndetse ngo mu ruzinduko rwe azabonana na Perezida Kagame Paul.

Mu gihe kitagera ku kwezi, urugendo rwa Gen. Salim Salehe i Kigali, rwaba rubaye urwa kabiri rw’umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Uganda, ariko kandi akaba n’uwo mu muryango nyirizina wa Perezida Museveni uje mu Rwanda ku bonana na Perezida Kagame Paul. Iyi ni intambwe ikomeye mu kuzahura umubano umaze igihe warajemo agatotsi

Uyu muvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Salehe si rimwe cyangwa si kabiri yagiye ashyirwa mu majwi na benshi bari ku ruhande rw’u Rwanda, bamushinja ku kugira uruhare mu guha indaro abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda no gukorana nabo bya hafi.

Uretse kuba Gen. Salim Salehe ari umuvandimwe wa Perezida Museveni, ni n’umuntu wagiye ahabwa ubuyobozi ku myanya itandukanye kandi ikomeye muri iki Gihugu. Yabaye umukuru w’Ingabo, aba Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni,  yanabaye kandi ukuriye Inkeragutabara.

Amakuru avuga ko hari hashize imyaka 11, ubwo yaherukaga kubonana imbonankubone na Perezida Kagame Paul i Kigali, kuko ubwo baherukana hari muri 2011. Aba bombi kandi, bari kumwe mu rugamba barwanye rwo kubohoza Uganda.

intyoza

 

Umwanditsi

Learn More →