Muhanga: Abakobwa babyariye iwabo, bibukije ababyeyi ko kubajugunya bidahindura ibibazo bahura nabyo

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo, baributsa ababyeyi ko kubajugunya, kubatererana ngo ni uko batwaye inda bakiri bato cyangwa bakuze bidahindura imiterere yabo mbere yo guterwa inda zavutsemo abana batumwa ibishirira, umunyu ndetse n’amazi ku iriba. Barabasaba guhindura imyitwarire n’imigirire bakabegera, bakabaha urukundo.

Ibyo aba bakobwa batewe inda bakabyarira iwabo bavuga, babitangarije mu muhango wo kubaha impamyabumenyi z’uko bize gukora amasabune y’amazi n’ay’imiti (akomeye) amavuta yo kwisiga, imitobe, amarangi n’ibindi.

Muhawenimana Jacqueline utuye mu kagali ka Munazi, Umudugudu wa Kiyoro avuga ko yabyaye ndetse agafatwa nabi, ariko ashimira HumurizaTamari Foundation yabafashije guhindura ubuzima bakaba bageze ku rwego rwo gukora Kompanyi ikora ibikorwa by’ubucuruzi.

Yagize ati” Maze kubyara nafashwe nabi n’umuryango wanjye, ariko nyuma y’aho uyu muryango umaze kuza waradufashije ndetse abaduhaga akato barahinduka kuko yaduhaye agaciro, itwigisha umwuga bimwe batuguriraga bikabatera uburakari burashira kubera uruhare tujyana mu rugo, none tugiye gutegura imibereho myiza y’abana bacu”.

Umutanguha Euphrasie, atuye mu kagali ka Rwasare, Umudugudu wa Kanyinya avuga ko kubana n’ababyeyi biba bigoye iyo umaze kubyara, ariko ko bakwiye kwibuka ko ikosa ridakosorwa n’irindi kuko kuba waguye mu ikosa rikabyara icyaha bidakuraho ko uri umwana ushobora kongera kugira agaciro. Ahamya ko iyo ababyeyi bagutereranye, bakujugunye birushaho kumera nabi ukaba wanakwiyambura ubuzima.

Yegize ati” Ababyeyi bakwiye kwibuka ko amakosa tugwamo adakosorwa no kutureba nabi ndetse no kutwirukana mu muryango”. Yibutsa ko bakwiye kwibuka ko gukosa bibaho, ko nubwo babonye ubuzima bubi bwo kwangwa n’abavandimwe ndetse bigatuma hari bamwe bashaka kwiyambura ubuzima kubera ko nta muntu uba ukugira inama, bakwiye kwitabwaho, bakegerwa ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

Akomeza yemeza ko Huriza Tamari yababereye umubyeyi igihe abandi bari babataye batakigira agaciro ku miryango yabo. Asaba ko bibaye byiza yagera kuri benshi bashoboka kuko hari benshi bakeneye urukundo batabona.

Umuyobozi W’Umuryango Nyarwanda wa Humuriza Tamari Foundation, Pasteur Nyiraneza Albertine avuga ko ibi bibazo abakobwa babyariye iwabo bahura nabyo bikwiye kuba umusingi wo gukosora ibitaragenze neza bigahinduka bakagirwa inama,  bakanafashwa kuva mu bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo, bakerekwa inzira nziza yo kwiteza imbere, bagakora imishinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko umubyeyi watereranye umwana yabyaye aba yirengagije byinshi kuko hari ibyo ababyeyi bahura nabyo bikwiye kubabera ikimenyetso cyo kudata abana babyaye.

Avuga ko gukosa bibaho, ko ibyiza ari ukwegera umuntu nk’uwo akagirwa inama, kuko kumujugunya cyangwa kumutererana bidakemura ibibazo aba yahuye nabyo. Asaba ko  “ dukwiye kumuba hafi tugamije kumukura mu bibazo, twirinda kumuciraho iteka, ahubwo tugerageza kubashaka tukabagarura tugamije kubarinda. Ahamya ko iyo utabafashije biroha mu biyobyabwenge, ingaruka zibabaho ugasanga zituruka ku mibanire mibi n’ababyeyi ndetse n’ababarera.

Akomeza avuga ko Humuriza Tamari Foundation, ikwiye kugera henshi hashoboka kuko hari benshi bakeneye guhumurizwa no kwibona mu muryango nyarwanda, aho abenshi usanga bumva badakwiye kubamo kubera ibyo banyuzemo byo kwangwa n’imiryango yabo ndetse n’abaturanyi.

Bimwe mubyo bamuritse bamaze kumenya gukora muri Kampuni bahuriyeho.

Mu nta ngiriro zo gufasha aba bakobwa babyariye iwabo, habaruwe abana bavutse basaga 854 ariko bitewe nuko umushinga nta bushobozi buhagije, bafashe ababyeyi 200 n’abana 200. Bose bibumbiye muri Kampani, aho bamaze kwizigamira asaga Miliyoni ebyiri n’igice kuva mu kwezi kwa Cumi umwaka ushize wa 2021. Bimwe mu byo bakora nka Kampuni batangiye kubishyira ku isoko kandi bijejwe ubufasha mu kwiteza imbere no gushaka ibyangombwa byose basabwa,

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →