Kamonyi-Nyamiyaga: Umugabo akomye akaruru ko umugore we barimo kumusambanya

Ni mu Mudugudu wa Kinanira, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi aho umugabo yavuye ku mu Murenge wa Mugina mu masaha y’ijoro ahurujwe ko umugore we barimo ku musambanya. Yihutiye guhita afungirana umugore we n’uwo akeka kumusambanya ahasigaye ashyira akaruru ku munwa aratabaza.

Ni inkuru yabaye kimomo ahagana mu ma saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ubwo uyu mugabo utuye mu Murenge wa Mugina yazaga afite amakuru ko umugore we arimo gusambana n’undi mugabo, mbere yo gukoma akaruru ngo atabaze abanza gushyira ingufuri ku rugi ngo hatagira umucika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma, yemereye intyoza.com ko koko aya makuru ari impamo, ko bayamenye bahurujwe n’uyu mugabo wavugaga ko yafashe umugore we arimo gusambanywa.

Gitifu, avuga ko nubwo amakuru yamenyekanye n’ijoro byabaye ngombwa ko aha hantu bahashyira abanyerondo kugira ngo hatagira ibibazo bihavuka, mu gihe bari bagitegereje ko Polisi biyambaje ngo itabare ihagera.

Mu masaha y’i saa moya z’iki gitondo cyo kuwa 30 Mata 2022, ubuyobozi bw’aka Kagari ka Ngoma bwari buzindukiye muri Gahunda ya Nibature igamije gushishikariza abaturage Gahunda za Leta, byatumye bworoherwa no kubona abaturage benshi bitewe n’abahuruye ku bwinshi kwihera ijisho no kumva ibyabaye kuri aba bagifungiranye mu nzu.

Uyu Gitifu, avuga ko kubera babonaga ko iki kibazo gishobora guteza umutekano muke bitewe n’amahane babonanaga uyu mugabo, bahisemo guhamagara Polisi ishinzwe uyu Murenge ariko Sitasiyo yayo ikaba ibarizwa mu Murenge wa Mugina ku gira ngo ize itabare nubwo kugera dukora iyi nkuru bari bagitegereje. Avuga kandi ko uyu mubago washyize ingufuri ku rugi agatabaza yasezeranye n’umugore we mu mategeko.

Amakuru agera ku intyoza.com akanemezwa n’ubuyobozi ni uko uyu mugore aha yafatiwe, yahaje avuye ku Mugina aho hari ubucuruzi yahakoreraga, bikavugwa ko n’uyu mugabo bafatanwe ari Umunyamugina, ko bombi ndetse bishoboka ko hari uko bari basanzwe bakemurana ibibazo, uyu munsi akaba ariwo bafashwe nubwo kuba basanzwe mu nzu bagakingiranwa bigoye gushingirwaho hemezwa ko barimo basambana. Ni ah’inzego bireba na ba Nyirubwite.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →