Kamonyi-Runda: Bahigiye gutwara igikombe cy’Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya igwingira ry’Abana

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022, ahazwi nka Bishenyi mu Murenge wa Runda, ubuyobozi bw’Umurenge n’abaturage bahigiye kuzatwara igikombe ku Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya igwingira ry’Abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide mu ijambo yagejeje ku bayobozi n’abaturage biganjemo abakorera Bishenyi( mu isoko n’agakiriro), yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Umurenge, bafatanije n’abaturage biteguye gutwara iki gikombe muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Abarimo urubyiruko rw’Abakorerabushake bari bitabiriye iki gikorwa.

Avuga ku gikorwa cyatangirijwe Bishenyi n’icyo biteguye gukora, yagize ati“ Twakoze igikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, bizibanda ku Isuku, Isukura, Umutekano no gukurikirana imirire y’Abana. Turifuza ko Umurenge wacu wa Runda ariwo uzatwara igikombe”.

Yagize kandi ati“ Isuku nta muntu uyerekana, iyo umuntu atambuka arayibona. Abafatanyabikorwa bacu kugira ngo iki gikorwa kizagende neza ni mwebwe mwese”. Yakomeje ashimira abo mu isoko rya Bishenyi uruhare rwabo mu kugira isuku, anenga abakorera mu Gakiriro ka Bishenyi, abasaba guhinduka mu myumvire n’imikorere bagafatanya n’abandi kugira ngo bazishime besheje umuhigo wo gutwara Igikombe.

Abaturage biganjemo abakorera Bishenyi mu isoko n’Agakiriro bari bitabiriye kumva ubutumwa bw’Umunsi.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu ijambo rye yashimiye Abanyerunda umuhigo bihaye, abibutsa ko isuku ari umusanzu ukomeye ku Gihugu mu kukibungabunga no gutuma kirushaho kuba cyiza. Yabasabye gukorera hamwe bagaharanira gutwara iki gikombe nk’uko babyiyemeje. Yabijeje ko ubuyobozi bubari hafi, ko kandi igikombe gitashye I Runda byaba ari n’ishema ry’Akarere.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Kugira ngo babashe guhigura umuhigo wo gutwara iki gikombe, yabasabye gutekereza cyane ku bikorwa bagiyemo aribyo; Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya Igwingira ry’Abana. Yabasabye ati“ Isuku ibe umuco, Umutekano ube Umuco, kurwanya igwingira bibe umuco hanyuma twese tunezerwe dutere imbere”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Nsabimana Jean Bosco mu ijambo rye hatangizwa uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, yasabye Abanyakamonyi by’umwihariko Abanyerunda ko buri wese akwiye kugira uruhare muri ibi bikorwa niba bashaka koko kwegukana igikombe bifuza.

SP Nsabimana Jean Bosco/DPC Kamonyi.

Yibukije ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hazibandwa cyane ku; Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya igwingira ry’abana hitabwa ku mirire yabo. Yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we mu gukora ibyiza, gutangira amakuru ku gihe baharanira kudahishira ikibi. Yibukije ko iyo buri wese ahagaze mu ruhande rwe neza nta nakimwe cyahungabana. Yabasabye ko ibyo bagiye gukora biba ibikorwa byo mu buzima bwabo bwa buri munsi bitari gusa guhatanira igikombe, ahubwo guharanira ko imibereho y’Abaturage irushaho kuba myiza, umutekano ukaba kuri buri wese.

Ubutumwa bw’Umurenge wa Runda muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.
Ubuyobozi bw’Akarere bashyize ku mihanda mu bice bitandukanye ahagenewe gushyirwa imyanda.

Ndayisaba Jean Pierre Egide/Gitifu Runda.

Munyaneza

Umwanditsi

Learn More →