Kamonyi-Runda: Umwe mu mabandi ya jujubije abaturage yarashwe arapfa

Ak’Amabandi amaze iminsi ajujubya abaturage by’Umwihariko mu Murenge wa Runda kashobotse. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Werurwe 2023, ahagana ku i saa tatu, mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ku muhanda umanuka ugana Kamuhanda, umujura yarashwe arapfa nyuma yo gushikuza terefone umuturage akanashaka kurwanya umupolisi.

Asobanura uko byagenze, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP( Chief Inspector of Police) Emmanuel Habiyaremye yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko abajura babiri umwe yashikuje umuntu wari mu modoka Terefone yo mu bwoko bwa Samsung, umupolisi wari mu kazi amubinye aramuhagarika, aho guhagarara ahubwo ashaka ku murwanya kuko yari afite n’icyuma yitwaje, aramurasa arapfa.

Umurambo w’uyu mujura wahise ujyanwa mu bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzumwa. CIP Habiyaremye, akomeza asaba abajura ko bashatse bareka umugambi mubi wo kwiba no guhohotera abaturage kuko Polisi ititeguye kuborohera no kubareka ngo bakomeze bakore ibyo bikorwa bibi birimo kwiba no guhohotera abaturage.

Ati“ Icyo tubwira Abajura bagenzi b’uriya ni uko bitazabahira, akazi bakora ni akazi kabi katemewe, katemewe n’amategeko bitazabahira kandi Polisi itazabaha agahenge”. Akomeza kandi asaba abaturage muri rusange gutanga amakuru neza kandi ku gihe y’aho babona umuntu bakeka ko ari umujura, uwo babona wateza umutekano muke kugira ngo ubwo bufatanye bufashe gukumira ibyaha bitaraba.

Ikibazo cy’Abajura cyangwa Amabandi muri aka karere ka Kamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Runda kimaze iminsi, aho batega abaturage, babasanga mu ngo bakabiba, bakabambura, ndetse bagasiga bakomerekeje bamwe, abandi hari n’abahasize ubuzima. Ubwo hajemo imbaraga ziyongera ku z’abanyerondo ubanza abaturage bagiye kumara iminsi bafite agahenge ari nacyo bamaze iminsi basaba ngo batabarwe cyangwa se batangire kwirwanaho.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Runda: Umwe mu mabandi ya jujubije abaturage yarashwe arapfa

  1. Glorien NIYONSENGA March 12, 2023 at 11:56 am

    Bravo kuri RNP….amabandi yabaga I Kigali yose yasuhukiye I Kamonyi-Runda na Rugalika na Gacurabwe….hadakoreshejwe imbaraga z’umurengera ntitwazabakira.

Comments are closed.