Musanze: Ku kigero cya 90% mu gukumira no kurwanya Covid-19 babikesha Abajyanama b’Ubuzima

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musanze giherereye mu karere ka Musanze, Gilbert Nduwayezu ahamya ko mu gihe cya Covid-19 kugeza magingo aya, uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima ari ntagereranywa mu kwirinda no gukumira iki cyorezo. Yemeza ko ibyakozwe byose, byaba kwigisha, kwita ku baturage bacyanduye n’ibindi biganisha ku kukirinda, Abajyanama b’Ubuzima biharira ibisaga 90% mu gice( Zone) cyangwa imbago iki kigo nderabuzima gikoreramo.

Nduwayezu Gilbert, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Musanze ashima uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima 72 barimo Abagabo 30 n’Abagore 42 uruhare rwabo mu kurwanya no kurinda Covid-19. Ashima umuhate bakoranye kandi bagikorana bita ku baturage mu bihe biba bigoye.

Gilbert Nduwayezu/Musanze HC.

Agira ati“ Bagiye badufasha mu bikorwa bijyanye no gushishikariza abaturage kujya kwipimisha ndetse no kwikingiza Covid muri rusange, ariko usibye n’ibyo ng’ibyo bagiye banadufasha muri bwa buvuzi bwo mu rugo, abantu bagiye bagaragarwaho na Covid. Icyo badufashaga ni ukubaha imiti, bakanabashishikariza uburyo bw’ubwirinzi cyane cyane mu mibanire y’uwo muntu warwaye n’umuryango yari asanganywe, no mu gihe bavuye mu rugo bagarutse ku kigo nderabuzima kwipimisha ngo barebe ko bakize, buri gihe ni Umujyanama w’Ubuzima ubaherekeza akanamenya ko bahageze akongera akanabaherekeza akabageza mu rugo”.

Akomeza ati“ Ikindi ni ubutumwa bwagiye butangwa bubwira abaturage; ese tugeze ku ruhe rukingo, ni abahe bagezweho mu gukingirwa!, mbese ubutumwa bwinshi ni Abajyanama b’Ubuzima bagiye babutanga aho tutabaga twabutangiye mu nteko z’Abaturage, nti tububahere ku kigo nderabuzima, Abajyanama b’Ubuzima nibo bakomezaga gutanga ubwo butumwa mu ngo zitandukanye kuko buri Mudugudu uba urimo Abajyanama b’Ubuzima bagera kuri bane(4). Twabasabaga ko bagenda bazenguruka muri buri rugo bashishikariza abaturage uburyo n’igihe kigezweho cyo kwipimisha Covid”.

Ashingiye ku bikorwa byose Abajyanama b’Ubuzima bakoze mu gufasha abaganga no kwita ku baturage hagamijwe gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Musanze ahamya ko hejuru ya 90% by’ibyakozwe ari uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima.

Ati“ Nkurikije akazi bakoze, navuga ko ibyo tuvuga ko twagezeho byiza bijyanye n’uko twabonye abantu tukabakingira, ikigero nko kuri 90 na ku ijana( +90%) navuga ko Abajyanama b’Ubuzima babigizemo uruhare kuko; Nibo bibutsa Abaturage bati uyu munsi ni ukujya kwikingiza, uyu munsi harabaho kwipimisha, uwabonye imiti akamushishikariza ati ugomba gufata imiti igihe kingana gutya na gutya!. Muri rusange navuga ko bari nko kuri 90 na ku ijana kuko urebye ni nabo bazana abaturage ku kigo nderabuzima ku gira ngo tubakorere izo Serivise, n’iyo twagiye mu Midugudu kubapimira yo cyangwa kubakingirira yo ni bo badushishikariza tugasanga abaturage bari aho ng’aho bategereje, bashishikarijwe n’Umujyanama w’Ubuzima”.

Muhawenimana Jacqueline/Umujyanama w’Ubuzima.

Muhawenimana Jacqueline, Umujyanama w’Ubuzima ubarizwa mu kigo Nderabuzima cya Musanze ashima uruhare rwe ndetse na bagenzi be mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19 kuva cyagera mu Rwanda kugeza ubu.

Ati“ Uruhare rwacu nk’Abajyanama b’ubuzima usanga ari ugutanga ubutumwa twahawe n’abaganga ndetse n’abayobozi tukabugeza ku baturage, hakaba gukurikirana abo basanze baranduye ariko bakurikiranirwa mu ngo iwabo, Gushishikariza abaturage kuza kwipimisha abo basanze bakirwaye batari bugume kwa muganga bakabaduha tukabakurikiranira iwacu mu Mudugudu ariko bari mu ngo iwabo, aho tubasanga dufite imiti baduhaye yo kubajyanira”. Akomeza avuga ko bishimira ubufatanye bafitanye n’abaganga mu kwita no kurinda Abaturage ariko kandi nabo ubwabo birinda.

Mukandekezi Elisabeth, Umujyanama w’Ubuzima ukorera mu Kagari ka Garuka, Umudugudu wa Kanyamireba, Umurenge wa Musanze avuga ko nubwo icyorezo cya Covid-19 kigihari ariko kitagifite ubukana cyadukanye mu mizo ya mbere. Ahamya ko nk’Umujyanama w’Ubuzima na bagenzi be bakoze batizigama bafashijwe n’abaganga ndetse n’Abayobozi ngo bafashe Abaturage kwirinda iki cyorezo.

Mukandekezi Elisabeth/ Umujyanama w’Ubuzima/ HC

Ati“ Uruhare rwanjye na bagenzi banjye ni ugushishikariza Abaturage kwirinda kuko nubwo icyorezo cyagabanije ubukana ariko kiracyahari. Ikindi ni uko iyo Abaganga babonye umurwayi baraduhamagara tujabakurikiranira mu rugo igihe batari kwa muganga, imiti tukayibaha neza kandj ku gihe, tugakurikirana uko biyitaho muri iyo nzira y’uburwayi kugera bakize kuko ni natwe tubaherekeza bagiye kwa muganga kwipimisha ngo barebe ko bakize”.

Akomeza avuga ko we ubwe amaze gukurikirana abarwayi batatu kandi bose barakize. Avuga kandi ko muri uru rugendo rwo kwita no gufasha abaturage babifashwamo n’inama n’amahugurwa baba barahawe n’abaganga kugira ngo bamenye uko bitwara imbere y’icyorezo, hato batandura cyangwa se uwo bakurikirana akaba yagira abo yanduza bitewe n’uburangare bushobora kubaho.

Mu gufasha gukumira no kwirinda iki cyorezo cya Covid-19, Abajyanama b’Ubuzima nubwo bishimira uruhare rwabo ndetse bakanashimwa n’abaturage n’ubuyobozi, bavuga ko hakiri bimwe mu byo bifuza ko byanozwa nko; Guhabwa imyambaro bambara bakikwiza nk’abahanganye n’icyorezo kandi bakurikirana uwanduye uba ushobora nawe kubanduza. Kugira icyo bagenerwa kibafasha (insimburamubyizi).

Bavuga kandi ko Kugenda bambaye agapfukamunwa n’amazuru n’udupfukantoki-Ga byonyine bidahagije. Bavuga ko usanga kenshi bagendana ubwoba. Basaba ko hanozwa uburyo bw’itumanaho kuko Terefone bakoresha bamwe zarashaje, zarangiritse ku buryo hari n’abatakizigira cyane ko ngo imyaka ibaye myinshi badahabwa uburyo bw’itumanaho( Terefone). Ku buso bw’ahakorerwa n’iki kigo nderabuzima cya Musanze, yaba ubuyobozi bw’Ikigo ndetse n’Abajyanama b’Ubuzima, bavuga ko nta muntu Covid-19 yahitanye, ko abanduye bose bakurikiranywe bakavurwa bagakira.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →