Muhanga: Amakimbirane yatumye umugabo ata urugo n’akazi k’ubuganga ajya guhingira rubanda muri Uganda

Mu buhamya bwe, Umugabo witwa Hagenimana Aimable avuga ko amakimbirane y’igihe kirekire yagiranaga n’umugore we yatumye ava mu rugo ajya mu gihugu cya Uganda, ubuzima buramukomerera agera n’aho atangira guhingira amafaranga bubyizi kandi yari umuganga mu Rwanda. Ubuzima bwaramubihiye agaruka iwe. 

Hagenimana, ibi yabigarutseho mu kiganiro kirimo ubuhamya bw’ibyamubayeho yahaye abayoboke b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) bagize ururembo rwa Nyabisindu. Hari mu giterane cyo kwigisha Abakirisito uburyo bwo guhinduka byuzuye. Ni igiterane cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana amakimbirane mu muryango.

Hagenimana atanga ubuhamya bw’ibyo amakimbirane yamukoreye. Uwo bari kumwe ni umugore we.

Yavuze ko yamaze hafi imyaka 16 mu makimbirane n’umufasha we aho kuva bashakana mu mwaka wa 2003 kugera ahagana 2018 babanaga nabi kugera n’aho ava mu rugo akajya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kubera ibigare by’abamushoraga mu tubari kunywa inzoga n’ingeso mbi zirimo no kwishora mu busambanyi.

Yagize ati” Kuva mu mwaka wa 2003 maze gukora ubukwe ninjiye mu makimbirane n’umufasha wanjye biturutse ku bigare nabagamo byaje kunjyana no mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no kunywa inzoga. Ahagana muri 2015 naranafungwaga kubera ibyo bigare, natwaye imodoka nasinze ndetse nza kujya mu Bugande mpunze urugo kugirango ngire amahoro ariko bimbera bibi kuko ngezeyo ubuzima bwanze ngatangira guhingira amafaranga bubyizi kandi naravuye hano ndi umuganga wari witunze mfite n’ubuzima bwiza”.

Abatari bake bagaragaje gufashwa n’ubu buhamya nk’isomo rikomeye ryo kwirinda amakimbirane.

Umufasha we witwa Muratwa Ignaciana, avuga ko amakimbirane y’abashakanye ateza igihombo ku muryango, ariko by’umwihariko abana bakaba aribo bahababarira kubera ko ababyeyi baba bari mu ntonganya za hato na hato ntibabonere abana umwanya.

Yagize Ati” Njyewe n’umugabo wanjye twabanye igihe kirekire ariko igihombo gikomeye ni uko n’ibyo nakoraga byose nabaga ntatuje, kwita ku bana bikagorana kuko twebwe tuba turi mu ntonganya ugasanga ntabwo babonewe umwanya ufatika kuko ababyeyi tutumvikana ku bibazo byacu“.

Umushumba Mukuru wungirije akaba n’umuvugizi wungirije w’Itorero rya ADEPR, Rev Rutagarama Eugene avuga ko akenshi ibibazo bigaragara mu miryango by’amakimbirane bikomoka ku buryo abubaka ingo bamenyana ubwabo ntibabashe guha umwanya umuryango kugirango ubashe kubaha inzira nziza yo kubana neza, kubahana no guhana umwanya bakaganira ku bibazo byabo.

Akomeza yibutsa ko urugo rupfira mu itangira kuko akenshi abashakana baba bataramenyana ngo bahuze imico yabo kugirango bazabashe kwihanganirana mu gihe bagiranye ibibazo.

Rev. Rutagarama 

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko amakimbirane hagati y’abashakanye agomba guhagurukirwa bigaca mu madini n’amatorero. Ahamya ko aha ariho habonekera umusaruro kuko ukwemera kwayobora abakirisito bakagira imiryango ibanye neza, ibanye nabi ikaganirizwa ikerekwa inzira ikwiye gukoresha ikirinda ibiyitandukanya n’Imana.

Kugeza ubu benshi mu babaye muri ibi bibazo by’amakimbirane yo mu muryango n’abagiye bamenya byinshi mu bibazo biyazamura, bemeza ko amakimbirane atuma umuryango utabasha gutera imbere bitewe n’uko buri wese aba yirebaho, yirwanirira ndetse ugasanga hari umwe uhohotera mugenzi we bagahora mu ntonganya zitandukanye zitagize icyo zifasha mu iterambere zishobora no gutuma abana bava mu muryango bakajya gushaka amahoro ahandi cyangwa ababyeyi bakicana.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →