Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rishobora guhinduka amateka-Dr Murangira B. Thierry

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko umunsi abayobozi b’inzego z’ibanze bahuguwe bakamenya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana iryo ari ryo ndetse bakagira uruhare rugaragara mu kurirwanya, rishobora kuzahinduka Amateka.

Dr Murangira B Thierry, ibi yabivuze ubwo urwego rwa RIB abereye umuvugizi rwasozaga amahugurwa rwahaye abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Musambira.

Hari inzego zitandukanye.

Avuga ko RIB izirikana ubushobozi bw’aba bayobozi b’inzego z’ibanze mu gufasha guca burundu iri hohoterwa. Ati“ Tuzirikana ubushobozi bwabo kuko iteka umunsi ku wundi baba bari hamwe n’abaturage. Nibo bagezwaho ibyo bibazo umunsi ku wundi, isaha ku yindi. Nk’abayobozi rero begereye abaturage tuzirikana uruhare rwabo”.

Ashimangira ko imwe mu mpamvu RIB yahisemo guhugura aba bayobozi ari uko bagomba kugira ubwo bumenyi bw’ibanze bujyanye no kurwanya, gukumira ihohoterwa ndetse no gutanga amakuru ku gihe kuko nabyo biri mu byo baherewe ubumenyi kimwe no kumenya gutanga neza raporo igihe cyose hari uwahohotewe kuko iyo ikozwe neza, igatangwa neza kandi yakorewe igihe ifasha mu gutanga ubutabera ku wahohotewe.

Avuga ku mpamvu iyi raporo ari ingenzi mu butabera yagize ati“ Ishingirwaho nk’ikimenyetso kigaragaza ibyakorewe wa muntu bigafasha mu iperereza ndetse ubucamanza, inkiko nazo zikaba zabishingiraho ku gira ngo wa muntu ahabwe ubutabera”.

Dr Murangira B. Thierry yasabye buri wese kutajenjekera iri hohoterwa.

Dr Murangira B Thierry, avuga ko urugo rwose rwinjiwemo n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, Amakimbirane, nta terambere riharangwa kuko ntawe uba agitahiriza umugozi umwe n’undi bitewe n’uko ibyakabahuje ngo bashyire ingufu hamwe umwiryane niwo wimikwa bityo bikagira ingaruka ku iterambere atari iry’umuryango gusa ahubwo n’Igihugu.

Aya mahugurwa yahawe abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge ya Rukoma, Ngamba, Gacurabwenge na Musambira. Aje ari ikiciro cya kabiri kuko icya mbere cyahereye mu Ntara y’Uburasirazuba hahugurwa abayobozi b’inzego z’ibanze bagera ku 2,200 mu turere twa; Bugesera, Rwamagana, Ngoma na Kayonza. Muri iyi ntara y’Amajyepfo, hahuguwe abantu 2,500 mu turere twa; Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Aya mahugurwa yahawe insanganyamatsiko igira iti“ Uruhare rw’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana”. RIB ivuga ko izagera mu gihugu cyose ihugurira inzego z’ibanze kumenya no kwita kuri iri hohoterwa hagamijwe kurikumira rigacika. Bamwe mu bahawe aya mahugurwa ni; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari, DASSO, Komite Nyobozi y’Umudugudu, Uhagarariye Abajyanama b’Ubuzima, Uhagarariye Abari n’Abategarugori, Uhagarariye Urubyiruko na Malayika Murinzi.

Uretse gusaba aba bayobozi batandukanye gushyira abaturage ubutumwa bubasaba kugendera kure ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gutanga amakuru neza kandi ku gihe, nabo ubwabo babwiwe ko ababa biyiziho iri hohoterwa iwabo basabwa kwikosora hakiri kare.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →