• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kamonyi-Rugalika/Kwibuka 30: Kwibuka biduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza-Meya Dr Nahayo

Umwanditsi
April 12, 2024

Ubuyobozi n’Abaturage b’Umurenge wa Rugalika kuri uyu wa 12 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagejeje ku bitabiriye kwibuka, yabasabye kwibuka bazirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bwa benshi, ishegesha benshi n’Igihugu muri rusange. Yibukije ko Jenoside abayihagaritse bagihari kandi na n’ubu bakirajwe ishinga no kugira ngo Igihugu gikomeze kwiyubaka.

Dr Nahayo Sylvere, yashimiye abatabaye Igihugu bagahagarika Jenoside. Ati“ Turashimira rero nkuko dukunda kubivuga, kandi tuzakomeza tugende tubivuga! Abahagaritse Jenoside, Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside uyu munsi tukaba tubona abarokotse”.

Habanje gushyirwa indabo ahari ikimenyetso cy’amateka. Ni hafi y’ahahoze bariyeri, ahazwi nko mu biharabuge, hiciwe abatutsi basaga 800 nkuko byavuzwe na Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu uyobora Umurenge wa Rugalika.

Akomeza avuga ko Abatabaye, batanze ubuzima bwabo bakora ibishoboka byose kugira ngo hirya no hino abarimo bihisha, abari ku minsi ya nyuma babashe kurokoka. Ahamya ko iyo ibyo bitaba umunsi nk’uyu, Igihe nk’iki cyo kwibuka kiba kitariho, ko ayo mateka nubwo ashaririye ku buzima abarokotse banyuzemo yari kuba amateka atagira uyavuga, atazwi.

Mu gukomeza ashimira Abatabaye, yagize ati“ Turabashimira cyane bakoze iby’Ubutwari kandi baracyakomeje kubaka Umuryango Nyarwanda. Kwibuka ni igikorwa tuzakomeza gukora kandi ni igikorwa cyiza cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe, tugahumuriza abarokotse kandi bikaduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza duhangana n’ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango Nyarwanda”.

Abayobozi ndetse n’abaturage baba aba Rugalika n’inshuti zabo bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka.

Dr Nahayo Sylvere, yakomeje yizeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko nubwo hakiri byinshi bibangamiye imibereho myiza yabo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buzakomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari. Yibukije kandi ko mu rwego rwo kwegera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abatishoboye, hatangijwe gahunda y’“Ubudaheranwa”, aho ikubiyemo kwegera Abarokotse Jenoside batishoboye, kubihanganisha kuko nta n’umwe ukwiye guheranwa n’agahinda cyangwa se ngo yisange ari wenyine kandi Igihugu gihari, Abanyarwanda bahari.

Yasabye ko buri Munyarwanda wese akwiye kumva no kuzirikana akamaro ko Kwibuka kandi akabigira ibye. Yasabye abafite inshingano ku bana by’umwihariko Ababyeyi kuganiriza abana babo, bakababwira amateka ajyanye n’Igihugu kandi bakayababwira neza mu buryo butagoretse kuko ariwo murage wo kubakiraho Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Dr Nahayo Sylvere, avuga ko gushyigikira ibyiza byagezweho ari uguharanira kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga umutekano no kugira uruhare mu iterambere ryubakiye ku miyoborere myiza. Yibukije kandi ko Amahitamo y’Abanyarwanda azakomeza kuyobora imigirire ya buri wese mu kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h’Igihugu cye, ko kandi imbaraga zigaragara mu rubyiruko ari ikimenyetso gitanga icyizere. Yashimangiye ko urufatiro nyarwo ruhari, arirwo “imiyoborere myiza igamije imibereho myiza n’iterambere ry’Umunyarwanda wese nta vangura, nta karengane”, aho ihame ry’Ubunyarwanda ryabaye umusingi wo kubaka u Rwanda rushya. Ati“ Duharanire gushyira imbere Igihango dufitanye nk’Abanyarwanda”.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga