Kamonyi-Rugalika/Kwibuka 30: Kwibuka biduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza-Meya Dr Nahayo

Ubuyobozi n’Abaturage b’Umurenge wa Rugalika kuri uyu wa 12 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagejeje ku bitabiriye kwibuka, yabasabye kwibuka bazirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bwa benshi, ishegesha benshi n’Igihugu muri rusange. Yibukije ko Jenoside abayihagaritse bagihari kandi na n’ubu bakirajwe ishinga no kugira ngo Igihugu gikomeze kwiyubaka.

Dr Nahayo Sylvere, yashimiye abatabaye Igihugu bagahagarika Jenoside. Ati“ Turashimira rero nkuko dukunda kubivuga, kandi tuzakomeza tugende tubivuga! Abahagaritse Jenoside, Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside uyu munsi tukaba tubona abarokotse”.

Habanje gushyirwa indabo ahari ikimenyetso cy’amateka. Ni hafi y’ahahoze bariyeri, ahazwi nko mu biharabuge, hiciwe abatutsi basaga 800 nkuko byavuzwe na Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu uyobora Umurenge wa Rugalika.

Akomeza avuga ko Abatabaye, batanze ubuzima bwabo bakora ibishoboka byose kugira ngo hirya no hino abarimo bihisha, abari ku minsi ya nyuma babashe kurokoka. Ahamya ko iyo ibyo bitaba umunsi nk’uyu, Igihe nk’iki cyo kwibuka kiba kitariho, ko ayo mateka nubwo ashaririye ku buzima abarokotse banyuzemo yari kuba amateka atagira uyavuga, atazwi.

Mu gukomeza ashimira Abatabaye, yagize ati“ Turabashimira cyane bakoze iby’Ubutwari kandi baracyakomeje kubaka Umuryango Nyarwanda. Kwibuka ni igikorwa tuzakomeza gukora kandi ni igikorwa cyiza cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe, tugahumuriza abarokotse kandi bikaduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza duhangana n’ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango Nyarwanda”.

Abayobozi ndetse n’abaturage baba aba Rugalika n’inshuti zabo bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka.

Dr Nahayo Sylvere, yakomeje yizeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko nubwo hakiri byinshi bibangamiye imibereho myiza yabo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buzakomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari. Yibukije kandi ko mu rwego rwo kwegera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abatishoboye, hatangijwe gahunda y’“Ubudaheranwa”, aho ikubiyemo kwegera Abarokotse Jenoside batishoboye, kubihanganisha kuko nta n’umwe ukwiye guheranwa n’agahinda cyangwa se ngo yisange ari wenyine kandi Igihugu gihari, Abanyarwanda bahari.

Yasabye ko buri Munyarwanda wese akwiye kumva no kuzirikana akamaro ko Kwibuka kandi akabigira ibye. Yasabye abafite inshingano ku bana by’umwihariko Ababyeyi kuganiriza abana babo, bakababwira amateka ajyanye n’Igihugu kandi bakayababwira neza mu buryo butagoretse kuko ariwo murage wo kubakiraho Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Dr Nahayo Sylvere, avuga ko gushyigikira ibyiza byagezweho ari uguharanira kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga umutekano no kugira uruhare mu iterambere ryubakiye ku miyoborere myiza. Yibukije kandi ko Amahitamo y’Abanyarwanda azakomeza kuyobora imigirire ya buri wese mu kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h’Igihugu cye, ko kandi imbaraga zigaragara mu rubyiruko ari ikimenyetso gitanga icyizere. Yashimangiye ko urufatiro nyarwo ruhari, arirwo “imiyoborere myiza igamije imibereho myiza n’iterambere ry’Umunyarwanda wese nta vangura, nta karengane”, aho ihame ry’Ubunyarwanda ryabaye umusingi wo kubaka u Rwanda rushya. Ati“ Duharanire gushyira imbere Igihango dufitanye nk’Abanyarwanda”.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.