Kamonyi-Amayaga: RIB yeruriye abaturage ibyaha byabo batangira kuvuga ukuri 

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB mu Karere ka Kamonyi-DCI, Mukandahiro Jeanne d’Arc yabwije ukuri kweruye abaturage b’Amayaga( Nyamiyaga na Mugina) ku byaha byabo. Nta guca ku ruhande yababwiye ko ari bamwe mu bafite ibyaha byinshi. Ni mu gihe bari batangiye kwereka abayobozi ko ari Amahoro. Yagize ati“ Muri mu bantu bagira ibyaha byinshi!,Turi kumwe? Nta soni mfite zo kubivuga mpagaze hano. Murakize ni byo!, mufite amafaranga!, ariko ayo mafaranga atuma mukora ibyaha byinshi. Igihe babashima njyewe ndabagaya”.

Mu gihe aba baturage bari mu nteko y’Abaturage bari bamaze umwanya basa n’abafite akarimi keza, babeshya abayobozi, uyu muyobozi wa RIB akimara kuberurira ko bari mu bafite ibyaha byinshi ugereranije n’utundi duce tugize Akarere ka Kamonyi, amagambo asa n’ayashize ivuga, bamwe batangira kwerura bagaragaza bimwe mu byaha n’ibikorwa bitari byiza birangwa muri bo.

Abaturage babwijwe ukuri ku byaha bigwiriye iwabo batangira kuvugisha ukuri.

Uyu muyobozi wa RIB, yahise agira ati“ Nti mubizi se ko hano haba ibyaha byinshi? Nti mubizi ko haba Urumogi se? Nti muzi ko urumogi rwabase urubyiruko rw’aha? Kabugondo na Mukinga? Nti muzi se ko haba gukubita no gukomeretsa birenze? Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa rero gikorwa n’abantu bahaze. Mufite inzara ntabwo warambura ukuboko ngo ukubite”.

Akivuga ibi, bamwe bahise batangira kuvuga ibindi birimo inzoga z’inkorano bagira zitwa Ibikwangari, ari nazo benshi usanga banyoye bagasinda zikabakoresha bimwe mu bigize ibyaha babwiwe. Bavuze kandi ku bujura bukorwa mu buryo butandukanye burimo kwiba terefone, Amafaranga n’ibindi.

DCI yabwiye aba baturage ati“ Bizaba bimbabaje nababwiye ibi byaha n’uburyo bihanwa, ubundi tukazahurira kuri RIB ya Mugina. Ntabwo uzadukira”. Yakomeje ababwira kimwe mu byo umuturage yari amwongoreye ko hari abana b’abakobwa bakiri bato bigize Indaya z’ingufu muri aka gace aho hari abafite imyaka kuva kuri 14 na 15….

Uyu muyobozi wa RIB, yihanangirije bamwe mu bayobozi biha kujya kunga abaturage bakoze bimwe mu byaha ubusanzwe bitungwa. Yababwiye ati“ Reka nibwirire abayobozi bari hano, Hari ibyaha bitungwa. Njyewe ni baza ku kundegera ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, cyo guhoza ku nkeke wacyunze! Nzaguhana. Ntabwo mu byumvishije?”.

Yabwiye abaturage kandi ati“ Nujya ku muyobozi ukabona atakumva, uzampamagare njyewe, nzamanuka. Guhoza ku nkeke ni icyaha kibabaza cyane kubera ko ni icyaha umwe mu bashakanye akorera mugenzi we atigeze agukubita. Akakwica ku mutima”.

Yatanze urugero kuri iki cyaha, aho umugabo ashakana n’umugore we akiri muto, akibona umwanya wo kwiyitaho, kwisiga puderi na byabirungo byose igitsina gore bisiga. Ariko yamugeza mu rugo amaze kumubyara umwana umwe, babiri, batatu….!, Umubyeyi agatangira kubura umwanya wo kwiyitaho kubera urubyaro n’imirimo y’urugo yindi, umugabo yamunyuraho, akabona atakigezweho akiyibagiza ko ariwe nyirabayazana, yataha agataha asitara ku byo asanze abwira umugore ko ntacyo amaze mu rugo, ko asa nabi, atiyitaho…., yiyibagije ko amaze kumubyaza abana, akaba atakibona n’umwanya wo kwiyitaho. Yababwiye ko ayo magambo umugabo ahora abwira umugore agize icyaha cyo guhoza ku nkenke, ko aba amwica mu mutima.

Ibyo kandi ngo si umwihariko ku bagore kuko hari n’abagore ngo bahoza abagabo babo ku nkeke, aho nk’umugabo aba yiriwe mu kazi umugore yasigaye mu rugo kuko nta kazi afite, akirirwa yimereye neza abona akanya ko kwiyitaho, umugabo yataha ati ndagushaka( gahunda yo mu busaswa), umugabo yavuga ko ananiwe agatangira gucyurirwa ko ubwo hari ahandi yanyuze, agahora acyurirwa kandi abeshyerwa.

Amaze kuvuga kuri iki cyaha cyo guhoza ku nkeke, yaburiye abanywi b’ibiyobyabwenge by’umwihariko urubyiruko n’abandi bishora mu kunywa Urumogi. Yababwiye ko amategeko nta mpuhwe kuri iki cyaha, ko uzafatwa atazababarirwa.

Yibukije ko kunywa urumogi byica ubuzima bw’urukoresha, ariko kandi bikanagira ingaruka ku muntu urunywa ndetse zikanagera ku muryango mugari no ku Gihugu muri rusange.

Yavuze ku bujura bukorwa, aburira ababukora, abasaba kubureka bagakura amaboko mu mufuka bagakora, bakiteza imbere aho guhora bacunze abagize icyo bikorera bashaka kukibacuza. Yabibukije ko amategeko ntawe azababarira.

Ahereye ku makuru yahawe, y’uko hari abana b’imyaka kuva kuri 14 na 15 bajya kwikodeshereza bagamije kwicuruza, bakayobokwa n’abagabo, yababwiye ati“ Mwabagabo mwe mugana abo bana b’imyaka 15, reka mbaburire! Iki cyaha cyera cyasaziraga imyaka 5, turabirwanya gishyirwa ku myaka 10, ubu noneho nti kigisaza. Nushaka ugikore uyu munsi nushaka ube waragikoze muri 90 ariko ni tugufata tuzaguhana”.

Umuyobozi wa RIB muri Kamonyi, yibukije abaturage ko uru rwego rudashinzwe gusa gukurikirana abanyabyaha no ku bafunga, ko ahubwo ishinzwe no kwigisha ari nayo mpamvu iri kumwe nabo mu rwego rwo kubigisha ububi bw’icyaha no kubakangurira kukireka.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →