Umucamanza, Umugenzacyaha, Umushinjacyaha n’abandi 7 batawe muri yombi na RIB

Abantu 10 barimo Umucamanza witwa Micomyiza Placide wo ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu Umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Ngarama, Misago Jean Marie Vianney Umugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Ngarama, Tuyisenge Jean d’Amour, Umuheshawinkiko w’Umwuga hamwe n’abiswe Abafatanyacyaha babo batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB.

Mu butumwa bwatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 21 Gicurasi, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X( yahoze ari Twitter), RIB ivuga ko aba bose batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa, aho abiswe Abafatanyacyaha bakoraga nk’Abahuza kutanga n’uwakira ruswa.

Uru rwego rwa RIB, rutangaza ko aba bose bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi ribakorwaho, aho ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye aba bakozi bo mu bucamanza bakoranye bya hafi n’abiswe Abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafunzwe kugira ngo bafungurwe.

Abafashwe bose, bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye zirimo; Sitasiyo ya Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera( hose ni mu mujyi wa Kigali) mu gihe Dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa bwa RIB, ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego ziyifasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa. RIB, yaburiye uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke, ivuga ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu gihugu.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →