Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga, bakoze Umuhuro, Igitaramo mu rwego rwo kuganira no kwishimira urugendo bagenze guhera mu kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame kugera ku matora yamuhesheje intsinzi yo gukomeza kuyobora u Rwanda, aho yatowe ku majwi 99,18%. Umuyobozi (Chairperson) w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare yashimiye uruhare Abanyamuryango bagize mu rugendo rw’Amatora, ubwitange bagize mu bikorwa byose basabwaga gukora kugira ngo Amatora agende neza.
Jacqueline Kayitare, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga akaba n’umuyobozi( Chairperson) w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga, muri iki gitaramo cyahuje Inkotanyi za Muhanga, yashimiye Abanyamuryango bose uruhare bagize mu kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame ndetse n’uburyo bitabiriye amatora kugera bamuhaye amajwi yabo, akaba ariwe wahize abandi bose, atorerwa gukomeza kuyobora U Rwanda n’Abanyarwanda muri Manda y’imyaka itanu.
Yagize ati“ Turashima Abanyamuryango bose ko babigizemo uruhare. Kuva ku Mudugudu twaritoreye twese uko tungana mu karere kacu, dusaba kandi dushimangira ko tugifite icyizere gihagije ko Chairman wacu( Paul Kagame) ariwe wakomeza agahagararira Umuryango wacu muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu. Kuva ku Mudugudu byarabaye, ku rwego rw’Akarere murabyibuka byagenze neza dukomeza kugaragaza ko amahitamo yacu tuyakomeyeho”.
Avuga ku rugendo rwo kwamamaza Paul Kagame n’abakandida b’Umuryango RPF-Inkotanyi, yagize ati“ Abanyamuryango twese uko tungana mu karere kacu, ndetse twabonye n’inshuti nyinshi zajyaga ziza kudushyigikira mu bikorwa byo kwamamaza, twaramamaje mu bice byose by’Akarere kandi Abanyamuryango twese twakoze akazi keza cyane, twongera kwishima Nyakubahwa Chairman wacu yaje hano. Mwabonye ko byagenze neza cyane kurusha uko twabitekerezaga”.
Akomeza avuga ko haba kuri Site nkuru ya Shyogwe yamamarijweho Umukandida Paul Kagame w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, haba mu Mirenge hirya no hino ndetse na Site ya Buziranyoni ahamamarijwe Umuryango RPF-Inkotanyi kugira ngo hazaboneke Abadepite benshi mu nteko ishinga Amategeko, ahamya ko hose byagenze neza cyane. Ati“ Aho hose Abanyamuryango bakoze akazi keza, keza cyane! Dutewe isheme n’uko dufite Abanyamuryango bakunda Umuryango kuri ruriya rwego”.
Jacqueline Kayitare, yagize kandi ati“ Igikorwa gikuru cyakozwe kandi koko cyagombaga gukorwa, kwari ugutora. Ibyo twifuzaga byose, ibyo twaharaniye byagombaga gusozerezwa n’Igikumwe ku Gipfunsi, aho niho urugendo rwacu twarukomereje tariki ya 15 Nyakanga mu gitondo karekare turabyuka tujya gushimangira amahitamo yacu, turamutora umukandida wacu, tumutora twishimye, tubishaka, twarabiharaniye, n’uyu munsi uwavuga ngo twongere dutore twamubwira ngo zana Impapuro!”.
Kandi ati“ Turacyashimangira ko Muzehe wacu ko ariwe dushaka, ko ariwe tuzagumana”. Yakomeje ashimira Abanyamuryango amahitamo meza bagize, anabashimira ko batoye RPF-Inkotanyi ari nayo yagize Abadepite benshi.
Jacqueline Kayitare, ashimangira ko kwicara nk’Abanyamuryango byari ngombwa cyane, bakongera kwibukiranya ko muri bo harimo imbaraga, bakibuka ko ntacyo RPF-Inkotanyi na Chairman wayo Paul Kagame, ntacyo baburana Inkotanyi za Muhanga.
Yabwiye Abanyamuhanga, by’umwihariko Inkotanyi ko icyo Umuryango wari ubategerejeho bagikoze kandi neza. Yabahaye ubutumwa, ababwira ko imirimo bakoze kuva mu kwamamaza kugera ku Matora bashimwe.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, bibukijwe ko iyi Manda y’imyaka itanu batoreye Perezida Paul Kagame ari Manda y’Ubudasa aho buri wese agomba guharanira kuyigiramo uruhare, ko kandi bakwiye kuzirikana ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yarahiraga. Yibukije buri wese ko nubwo mu kwamamaza bavugaga ko ari we( Ni wowe), bazirikane neza ko yavuze ngo“ Ni twe”.
Munyaneza Théogène