• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi bakuru basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya polisi (NPC)

Umwanditsi
July 27, 2018

Mu Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College -NPC) riri mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nyakanga 2018 habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’amasomo yo ku rwego rwo hejuru y’ ubuyobozi mu bya gipolisi yahabwaga aba ofisiye bakuru ba Polisi z’ibihugu bitandukanye bagera kuri 27.

Muri aba 27 basoje aya masomo yo ku rwego rw’ubuyobozi mu bya gipolisi, harimo abofisiye bakuru 15 bo muri Polisi y’u Rwanda, 2 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) n’abandi 10 baturutse mu bihugu byo muri Afurika.

Aba bose banahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gukumira amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro itangwa na Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’impamyabushobozi mu bigendanye n’imiyoborere (stratetic and Leadership) ku bufatanye n’ishuri rya Polisi y’u Bwongereza (United kingdom college of Policing).

Ibihugu bya Afurika aba bapolisi baturutsemo ni: Etiyopiya, Kenya, Namibiya, Sudani, Sudan y’Epfo, Uganda na Tanzaniya.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye wayoboye uyu muhango, yashimiye aba bapolisi umwete, ukwitanga n’umurava berekanye mu gihe cy’umwaka bamaze muri aya masomo.

Yagize ati:” Uko mwitwaye biragaragaza ubunyamwuga Polisi z’ibihugu byacu zigezeho,  isozwa ry’aya masomo ni intambwe Polisi y’u Rwanda iteye mu kubaka ubushobozi bwayo butuma isohoza inshingano zayo zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; haba mu gihugu, mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no hanze yako.”

Yakomeje avuga ati:” Iterambere ry’Isi rijyana n’ubwiyongere bw’ibyaha. Inzego z’umutekano zigomba guhora zihugura kugira ngo zibashe kubikumira no kubirwanya kandi amahugurwa nk’aya ni cyo amaze. Nizeye ntashidikanaya ko abasoje amasomo uyu munsi bazashyira mu bikorwa ibyo bize.”

Minisitiri Busingye.

Minisitiri Busingye yavuze kandi ati:”Amateka abanyarwanda banyuzemo mbere, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yayo, yatwigishije ko amahoro, umutekano, imiyoborere myiza, ubutabera n’amajyambere bidasigana.”

Yashimiye uko Leta y’u Rwanda ikomeje gutera inkunga Polisi y’u Rwanda mu kuyongerera ubushobozi, avuga ko amavugururwa y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ari gukorwa mu buryo bwitondewe hagamijwe kuzongerera ubushobozi kugirango zibashe kuba ku isonga mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano.

Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, umwungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP-AP) Juvenal Marizamunda, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije Prof. Philip Cotton, abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano, ubutabera n’izindi nzego za Leta.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi ya Sudani y’Epfo Lt. Gen. Pui Yak Yel, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda nk’uwa Etiyopiya na Tanzaniya na bamwe mu bagize imiryango y’aba ofisiye basoje amasomo yabo.

Umuhango wo gusoza amasomo y’aba ofisiye bakuru muri Polisi  wahuriranye n’uwo gushyikiriza abanyeshuri 148   basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri iri shuri kubufatanye na Kaminuza y’ u Rwanda, uyu muhango ukaba wayobowe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije Prof. Philip Cotton, aho 33 bahawe impamyabushobozi mu bijyanye n’igipolisi cy’umwuga, 43 bahawe impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko, 35 bahabwa impamyabushobozi mu ikoranabuhanga n’umutekano, naho 37 bahawe impamyabushobozi muri Siyansi yo gushakisha ibimenyetso.

Prof. Cotton yashimye inkunga z’imiryango y’abanyeshuri basoje amasomo yabo, iya Leta y’u Rwanda n’abaterankunga batandukanye kubera uko babafashije mu masomo yabo ndatse bagafasha na Kaminuza kugirango amasomo arangire neza.

Yavuze ati:”Mwakoze neza kandi ibyishimo mufite uyu munsi murabikwiye. Uyu munsi hari urugendo musoje, ari nako mutangiye urundi rw’ingirakamaro kandi rwitezweho ibyiza mu buzima bwanyu bw’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, yavuze ko aya masomo yo ku rwego rwo hejuru y’ ubuyobozi mu bya gipolisi, uyasoje aba afite n’ubumenyi mu gukumira amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro.

Kugeza ubu, iri shuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Msanze, rimaze kurangizamo aba ofisiye bakuru muri Polisi z’ibihugu bitandukanye by’Afurika bagera ku 175 kuva ryatangira gutanga inyigisho zo kuri uru rwego.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga