• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Muhanga: Abamotari n’Abanyonzi basabwe gukumira amakosa ateza impanuka mu muhanda

Umwanditsi
November 7, 2018

Abayobozi b’amakoperative y’abamotari n’abanyonzi akorera mu mujyi wa Muhanga basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano wo mu muhanda, birinda ibyaha n’amakosa ateza impanuka.

Babisabwe mu nama yabahuje na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga kuri uyu wa mbere tariki 5 Ugushyingo 2018. Inama yari igamije kubibutsa uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya ibyaha bikorerwa mu muhanda.

Abayobozi 62 b’amakoperative ane (4) y’abamotari n’umunani (8) y’abanyonzi bitabiriye iyi nama basabwe kurushaho gukangurira abanyamuryango b’amakoperative kwitwararika amategeko y’umuhanda kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, Superintendent of Police (SP) Thierry Munanira yababwiye ko bagira uruhare runini mu mpanuka zo mu muhanda mu karere  ka Muhanga, abasaba guhora bitwararika kandi bakanibukiranya amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Yagize ati “Urebye impanuka zimaze iminsi zibera muri uyu mujyi ziriguterwa n’abanyonzi ndetse n’abamotari usanga bagenda mu muhanda rwagati bihagika hagati y’imodoka  cyangwa bagasatira ahagenewe abanyamaguru, bikwiye gukosorwa.”

SP Munanira yabibukije ko iyo umumotari cyangwa umunyonzi akoze impanuka ahasiga ubuzima n’umugenzi we cyangwa bagakomereka bikomeye mu gihe rimwe na rimwe uri mu modoka ibagonze ntacyo aba.

Yagize ati“Mugendere kure icyabateza impanuka kuko nimwe nabo muhetse zitwarira ubuzima, bityo mwirinde kwihagika mu modoka kuko nikugonga izakumugaza cyangwa ikwice.”

Yababwiye kandi ko bagomba kwibutsa abanyamuryango b’amakoperative bayobora ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge biri mu biteza impanuka bakwiye kubirwanya kandi bakirinda kugira uruhare mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bihanwa n’amategeko.

Nkundimana Emmanuel wavuze mu izina ry’abayobora amakoperative yashimiye Polisi impanuro n’inama idahwema kubagira zigamije kunoza umwuga wabo, bagakora kinyamwuga, yasoje yizeza ko izi mpanuro bagiye kuzishyira mubikorwa bubahiriza amategeko y’umuhanda banatangira amakuru ku gihe ku gishobora guhungabanya umutekano.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga