• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Zahinduye imirishyo muri Malawi, utavuga rumwe n’ubutegetsi atsinda amatora ‘y’umukuru w’Igihugu

Umwanditsi
June 28, 2020

Lazarus Chakwera, yatowe n’abanyamalawi ku nshuro ya kabiri amatora asubiwemo. Ni nyuma y’uko amatora ya mbere yabaye umwaka ushize urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga rwayatesheje agaciro ruvuga ko yabayemo ubujura. Uyu Perezida mushya arimo kurahira kuri uyu wa 28 Kamena 2020, mu gihe ucyuye igihe Peter Mutharika avuga ko aya matora atsinzwe ariyo mabi cyane abayeho mu mateka ya Demokarasi ya Malawi.

Perezida Lazarus Chakwera urimo kurahirira kuba umukuru w’Igihugu cya Malawi nyuma yo kugirirwa icyizere n’abaturage, yahawe amahirwe muri Politike n’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwatesheje agaciro amatora yo mu mwaka ushize rukavuga ko yaranzwe n’ubujura, bityo rukanzura ko agomba gusubirwamo.

Perezida Peter Mutharika wari usanzwe ayobora Malawi, ni we wari watsinze ikiciro cya mbere cy’ayo matora urukiko rwateye utwatsi ruvuga ko yaranzwe n’uburiganya. Nyuma yo kwemera guhiganwa mu kiciro cya kabiri, atsinzwe na Chakwera.

Perezida Chakwera, yatsinze Peter Mutharika usanganywe ubutegetsi ku majwi 58.57%. Ni amatora yabaye kuwa Kabiri tariki 23 Kamena 2020. Perezida Mutharika ucyuye igihe, yavuze ko ayo matora yo ku wa kabiri ari yo “mabi cyane abayeho mu mateka ya demokarasi ya Malawi“.

Perezida Mutharika ucyuye igihe, yavuze ko ayo matora y’ikiciro cya kabiri yabaye kuwa ku wa kabiri yabayemo guhohotera, gukubita no kunyuruza indorerezi n’abategetsi bo mu ishyaka ryari ku butegetsi.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2020, urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga nibwo rwaburijemo intsinzi ya Perezida Mutharika mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari yabaye mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2019, ruvuga ko yabayemo ubujura.

Malawi, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ibaye igihugu cya kabiri muri Afurika kiburijemo amatora ya Perezida kubera iinenge zirimo ubujura bw’ikiciro cya mbere kiba cyabaye. Ni nyuma y’uko muri Kenya nabo mu mwaka wa 2017 urukiko rwanze ikiciro cya mbere cy’amatora yari yabaye bakongera kuyasubiramo.

Ejo ku wa gatandatu tariki 27 Kamena 2020, nyuma y’itangazwa ry’ibyavuyemo mu matora, Perezida Chakwera yavuze ko intsinzi ye ari “intsinzi ya demokarasi n’ubutabera“.  Yongeraho ati: “Umutima wanjye wasabwe n’ibyishimo“.

Abamushyigikiye bigabije imihanda yo mu murwa mukuru Lilongwe, bavuza amahoni y’imodoka ari nako bacana imiriro yo kwishimira intsinzi (feu d’artifice/fireworks).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga