• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-SACCO: Perezida n’Umucungamutungo (Manager) bafungiwe ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo

Umwanditsi
September 1, 2023

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira, Akarere ka Kamonyi ku wa 30 Kanama 2023 rwafunze uwitwa Sindikubwabo Jean Baptiste w’imyaka 46 y’amavuko akaba Perezida wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA, hafungwa kandi Umucungamutungo(Manager) witwa Higiro Daniel w’imyaka 40 y’amavuko. Bombi, bakurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa SACCO.

Ingano y’amafaranga yanyerejwe nkuko RIB ibitangaza ni; Miliyoni enye n’ibihumbi magana atandatu na cumi n’icyenda n’amafaranga magana cyenda na makumyabiri y’u Rwanda ( 4,619,920), byabaye ku wa 11 Kanama 2023.

Abafashwe nkuko umuvuguzi wa RIB yabibwiye intyoza.com, bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Musambira mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye yabo kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’ifatwa rya Perezida wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA ndetse n’Umucungamutungo(Manager) wayo ari impamo, ko bakurikiranyweho icyaha cy’“ UBUFATANYACYAHA KU CYAHA CYO KUNYEREZA UMUTUNGO”.

Akomeza avuga ko mu gihe icyaha bakurikiranyweho cyabahama, bahanwa nk’Abafatanyacyaha n’icyitso, bihanwa n’Ingingo ya 84 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: “UMUFATANYACYAHA” ahanwa nk’uwakoze icyaha. “KUNYEREZA UMUTUNGO” gihanwa N’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, aho igihano ari Igifungo kitari munsi y’Imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Dr Murangira B Thierry, akomeza avuga ko RIB yibutsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo wa rubanda. Avuga kandi ko RIB ikangurira abantu gucika k’umuco wo guhishira icyaha cyangwa uwagikoze, ko kandi RIB ikangurira buri wese kumva ko gutangira amakuru ku gihe bifasha gukumira no kurwanya icyaha.

Mu yandi makuru intyoza yabwiwe n’Umucungamutungo(Manager) wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA ubwo yari atarafatwa, yabwiye umunyamakuru wamubazaga impamvu bakimenya iby’iyibwa ry’umutungo wa SACCO ari nawo w’Abanyamuryango batatanze ikirego ngo umukozi wafatanywe amafatanga akurikiranwe, avuga ko we nk’umukozi atari gufata icyemezo cyo kuba ariwe utanga ikirego, ko we icyo yakoze yandikiye abamukuriye abasaba ko nubwo uwo mukozi yafatanywe ayo mafaranga ndetse akaza kuyagarura, bakwiye gutanga ikirego RIB ikaba yakurikirana kuko hashobora no kuba haboneka ibindi bo batabasha gutahura.

Hagati ya Perezida wa SACCO n’Umucungamutungo ariwe Manager, ku makuru intyoza ikesha bamwe mu banyamuryango ba SACCO, bavuga ko aba basanzwe batumvikana neza, ari nabyo bishobora kuba byaradindije cyangwa bikaba inkomyi mu itangwa ry’ikirego muri RIB.

Uretse kandi uyu Perezida na Manager wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA bafunzwe, bucyeye bwaho baraye bafashwe, abandi bakozi barimo ushinzwe amafishi ndetse na Kontabure nabo twamenye ko bitabye RIB Sitasiyo ya Musambira uretse ko bo batabagumanye.

Soma hano inkuru ya mbere yakozwe ubwo twamenyaga iby’aya mafaranga;Kamonyi-Musambira: Umukozi wa SACCO yatahuwe amaze gutwara Miliyoni zisaga eshatu n’igice

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga