• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Amayeri y’abakora n’abacuruza ibiyobyabwenge yaratahuwe

Umwanditsi
August 26, 2016

Mu mikwabu yakorewe hirya no hino mu bice bitandukanye, Polisi y’u Rwanda yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye ibindi biramenwa.

Ku itariki 25 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna, ifite nomero za purake RAB 311 R, yari ipakiwemo amaduzeni 5 ya Blue Sky, amaduzeni 101 ya Kitoko Waragi, amaduzeni 70 ya Kick Waragi na litiro 82 za kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru,  Inspector of Police (IP)  Innocent Gasasira, yavuze ko iyi modoka yahagaritswe ahagana saa tatu za mu gitondo, mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana, ariko ikanga guhagarara.

Yakomeje agira ati: “Abari mu modoka babonye ko Polisi ibakurikiye bayihagaritse nko mu kirometero kimwe uvuye aho bangiye guhagarara, bava mu modoka bariruka bayitana n’ibyari biyipakiyemo.

Yavuze ko imodoka n’izi nzoga za magendu mu Rwanda biri kuri Posite ya Polisi ya Kajevuba mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati: “Polisi izi amayeri yose abatwara, abanywa n’abacuruza bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda bakoresha. Ubikora wese amenye ko isaha iyo ariyo yose azafatwa”.

Yakomeje agira ati: “Byaba byiza babiretse mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabyo zirimo igifungo, uburwayi n’izindi ngaruka mbi ku buzima by’ubinywa”.

Kuri uyu munsi kandi, mu kagari ka Rwimboga, umurenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, litiro 280 z’inzoga y’inkorano zafatanywe uwitwa Nayigiziki Athanase zikaba zahise zimenerwa imbere y’abaturage.

Bimwe mubiyobyabwenge byafashwe bikamenwa.
Bimwe mubiyobyabwenge byafashwe bikamenwa.

Ahandi hamenwe ibiyobyabwenge, ni mu murenge wa Murunda, mu karere ka Rutsiro, aho nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi ihakorera, hafashwe litiro 2350 y’inzoga z’inkorano kandi zimenerwa imbere y’inteko y’abaturage.

Kuri ibi bikorwa byose, IP Gasasira yagaragaje ko ingaruka zitagera gusa k’ubinywa, ubicuruza cyangwa ubitunda ahubwo ko zigera no ku muryango we, kuko iyo afunzwe cyangwa igihe ibiyobyabwenge biteje ingaruka mbi ku buzima bwe adakora ibiteza imbere umuryango we.
Yagize ati “N’ubwo ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya bwatumye abantu bamenya ububi bwabyo ndetse benshi bakabireka, bake baracyabinywa, bakabitunda ndetse bakanabicuruza”.

Yavuze ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina,  gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’amakimbirane mu ngo, biterwa ahanini no kunywa bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda.

Yakanguriye abaturage kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko mu Rwanda no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batwara, abacuruza n’abanywa Kanyanga na Chief Warage, kimwe n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga