• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Umunyarwanda muri Amerika yahawe igihembo mu rwego rwo gukora itangazamakuru nka business.

Umwanditsi
October 24, 2016

Mukunzi Rubens ukomeje kwesa imihigo, yamenyekanye nka Mr Bean hano mu Rwanda igihe yari umunyamakuru kuri Radio 10, aho yakunzwe cyane mu kiganiro “Amakuru yo muri Karitsiye” yakoranaga na Yohani Umubatiza.

Mukunzi Rubens, umaze imyaka yenda kuba ine muri Leta ya New York muri Amerika, yakomeje umwuga w’itangazamakuru aho amaze umwaka atangije ikinyamakuru yise “ Karibu News” cyandikwa mu ndimi zigera kuri 6 kikibanda kunkuru zijyanye n’abimukira n’impunzi binjira muri Amerika.

Igihembo cy’amadorari agera ku $10,000 ( asaga 8.000.000rwf) yahawe ikinyamakuru Karibu News kubera uruhare runini kigira mu guhuza abimukira n’abanyamerika b’abenegihugu muri gahunda zitandukanye zirimo izijyanye n’umuco, ubucuruzi, uburezi, ubuzima n’izindi.

Iri rushanwa ryahuje ibigo biciriritse bigera ku 100 mu mugi wa Buffalo. Karibu News iyobowe na Rubens iba ariyo yegukana iri rushanwa.

Aganira n’ikinyamakuru intyoza.com, Mukunzi Rubens yatangaje ko ari ibyishimo n’umunezero kuriwe kuba yegukanye iki gihembo. Yagize ati:“ Ibi birushaho kunyongerera imbaraga zo gukora ntacika intege. Aya mafaranga nahawe nk’igihembo azatuma ndushaho kwagura gahunda z’ibikorwa byanjye”.

Mukunzi Rubens, imbere y'imbaga y'abantu asobanura ibya business y'ikinyamakuru cye.
Mukunzi Rubens, imbere y’imbaga y’abantu asobanura ibya business y’ikinyamakuru cye.

Iki ni igihembo cya kabiri Mukunzi Rubens yegukanye muri uyu mwaka wa 2016. Mukwezi kwa mbere uyu mwaka nabwo yegukanye igihembo cya ba “Rwiyemezamirimo muri business” cyatanzwe n’uruganda “ Rich Products” rukaba rutunganya ibiryo by’amoko atandukanye mu bihugu bigera ku 120 ku isi yose.

Mukunzi, avuga ko ibanga rye nta rindi uretse gukorana imbaraga hamwe no kuba umwuga akora ariwo yihebeye mubuzima bwe. Mukunzi yagize kandi ati:” Nerekanye neza uburyo umushinga wanjye w’ikinyamakuru ufasha cyane abimukira n’impunzi zinjira muri Amerika bikabafasha gutangira ubuzima bushya muri iki gihugu”.

Umunyarwanda Mukunzi Rubens.
Umunyarwanda Mukunzi Rubens.

Umunyarwanda Mukunzi Rubens, yashimiwe kandi kuba ibikorwa bye bikomeje gufasha benshi mu bimukira n’impunzi muri iki gihugu cya Amerika dore ko benshi bahagera batazi ikintu na kimwe ku buzima bwa Amerika, batazi ururimi n’umuco ndetse n’amategeko abareba ubwabo n’imibanire yabo n’abo basanze. Kuyandi makuru arebana na Karibu News reba urubuga rwa “thekaribunews.com”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga