• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
11/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
11/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
11/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana
11/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
11/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
11/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
11/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

Batunguwe no kumva uwari ugiye gushyingurwa abaza ibyabaye

Umwanditsi
January 17, 2017

Umukambwe w’imyaka 75 y’amavuko mu bushinwa, mu gihe abavandimwe n’inshuti z’umuryango barimo bashaka aho bamushyingura, batunguwe no kumva arimo kubaza ibyabaye akiri mu isanduku yashyizwemo ngo ashyingurwe.

Ku myaka 75 y’amavuko, umukambwe wo mu cyaro cy’ahitwa Sichuan mu Bushinwa wari umaze iminsi arwaye indwara ya Kanseri, yashyizwe mu isanduku ngo ashyingurwe babona byarangiye, ubwo barimo bashaka aho bamushyingura batungurwa no kubona uwari wapfuye ari muzima.

Umuhungu w’uyu mukambwe witwa Huang Mingquan wamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe, ngo yaje kubona ko umubyeyi atagihumeka ndetse umubiri wose yakonje, atakinyeganyega, mbese ngo byarangiye, nyuma y’amasaha abiri ngo nibwo bamushyize mu isanduku yo kumushyingura mo.

Ahagana saa kumi nimwe nyuma ya saa sita nibwo Huang Mingquan yumvise ijwi rituruka aho isanduku yari mo papa we yari iri, ndetse barebye babona umupfundikizo wayo ntukiri mu mwanya warimo bigaragara ko wanyeganyejwe wigirayo muri santimetero nkeya, ari nabwo batekereje ko akiri muzima ndetse bafunguye batungurwa no kumva abaza umuhungu we ngo ni iki cyabaye.

Uyu muryango hamwe n’inshuti zawo ibyari umubabaro byabaye ibyishimo ariko no gutungurwa no kubona umuntu bari bashyize mu isanduku ngo bamushyingure ayivuyemo ari muzima anabaza ngo ni iki cyabaye. Ubu uyu mukambwe ni muzima abonwa nk’uwapfuye akazuka, abasha kuvugana n’abamwegereye.

Byinshi mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu cy’ubushinwa nkuko tubikesha ladepeche.fr byanditse kuri iyi nkuru y’uyu mukambwe wari umaze igihe mu burwayi bwa Kanseri ndetse akaza gupfa agashyirwa mu isanduku ngo ashyingurwe ariko akayivamo ari muzima ahubwo abaza ibyabaye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga