• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
03/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
03/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
03/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%

Abaririmbyi b’ibihangange Beyoncé na Jay Z mu minsi iri imbere baribaruka impanga

Umwanditsi
February 2, 2017

Mu buryo butunguranye, umuhanzi kazi w’umunyamerika Beyoncé akaba umugore wa Jay Z yatangaje ko mu minsi mike biteguye kubyara abana b’impanga.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017 umuhanzi w’umunyamerika Beyoncé, yatangarije Isi yose by’umwihariko abamukunda n’abamukurikira batari bake ko umuryango we na Jay Z bitegura kwibaruka impanga.

Beyoncé, adaciye ku ruhande yavuze ko yasamye, ko atwite. Avuga ko atari ibyo gusa ko ahubwo umuryango we na Jay Z bategereje abana b’Impanga (jumeaux), uyu muryango washinzwe (bashakanye) mu mwaka wa 2008 bafitanye umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 5 witwa Blue Ivy.

Beyoncé, yagize ati:” Turifuza kubasangiza urukundo n’umunezero wacu, turi abanyamugisha inshuro ebyiri, tunejewe bikomeye no kuba umuryango wacu ugiye kunguka abana babiri, turabashimira kutwifuriza ibyiza”.

Beyoncé.

Iyi nkuru nziza y’umuryango wa Beyoncé na Jay z yabwiwe abantu basaga Miliyoni 92 bamukurikira kuri Instagram n’abamukunda, ndetse nyuma gusa y’amasaha 2 ashyizeho iyi nkuru nziza yari imaze gukundwa n’abasaga Miliyoni 4.

Mu bihe bishize, Beyoncé yari yahaye gasopo umugabo we ariko ntiyabyerura kuko yabinyujije mu gisa n’umukino, filimi aho yabwiraga umugabo uca inyuma umugore we, utitwara neza (infidélités), amubwira ko yihanangirizwa bwa nyuma, amugira inama ko atitonze ashobora kubura umugore we ko ndetse asabwa guhindura imyitwarire.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5825 Posts

Politiki

4076 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga