• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Perezida Jacob Zuma, yasimbutse urwobo rw’abashakaga kumuhirika

Umwanditsi
August 8, 2017

Abifuzaga guhirika perezida Jacob Zuma wa Afurika y’epfo ku ntebe y’umukuru w’Igihugu biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, nubwo amatora yakozwe mu buryo bw’ibanga ntabwo umugambi wabahiriye.

Bibaye ku nshuro ya munani, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jacob Zuma bagerageza ku muhirika ku ntebe y’umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo. Kuri uyu wa kabiri tariki 8 kanama 2017 hateranye inteko Nshingamategeko igamije gutora mu buryo bw’ibanga gukura icyizere kuri perezida Zuma ariko byanze.

Amashyaka n’abandi bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi buyobowe na Jacob Zuma bari bizeye ko inteko ishingamategeko yateranye ndetse amatora agakorwa mu ibanga ko nibura birarangira Perezida Zuma akuweho icyizere ariko byarangiye ntacyo abatamushaka bagezeho.

Amatora y’abadepite yari agamije gukura icyizere kuri perezida Jacob Zuma ntabwo yageze ku mugambi w’ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bifuzaga. Amatora yatumijwe ku mpamvu z’ibirego byagiye bitangwa kuri uyu mu Perezida byerekeranye ahanini na Ruswa no gutonesha. Abadepite 198 bateye utwatsi icyifuzo cy’abashakaga guhirika Perezida Zuma mu gihe 177 bo bari bashyigikiye ko akurwaho icyizere.

Nyuma yo gutsinda kw’abashyigikiye Zuma, Ibyishimo byari byose ku badepite b’ishyaka rya ANC ari naryo riri ku butegetsi, baririmbaga bishimye ko batsinze.

Kugira ngo intsinzi y’abatavuga rumwe na Perezida Jacob zuma iboneke, byasabaga ko abadepite 50 b’ishyaka ANC batora ku ruhande rw’abarwanya Perezida Jacob Zuma, ibi ntabwo byashobotse. Perezida Zuma yasimbutse urwobo rw’abashakaga kumuhirika.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga