• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
12/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
12/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kigali: Abagore batatu batawe muri yombi, bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana 

Umwanditsi
December 12, 2017

Hope Nyiraneza, Musabwa Sarah na Uwihanganye Elizabeth bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, mu karere ka Kicukiro bacyekwaho ubwambuzi bushukana bwa Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda bakoreye Kompanyi ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peterori ikorera mu karere Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Polisi yaburijemo ubwo bujura ku wa mbere tariki 12 ukuboza 2017 biturutse ku makuru yahawe n’abaketse ko abo bagore bashobora kuba ari Abatekamutwe bagamije kwiba.

Yasobanuye uko bafashwe agira ati,”Ku gasusuruko ko kuri uwo munsi (ku wa mbere) abo bagore bagiye ahakorera iyo Kompanyi babwira Abakozi bayo ko bashaka kugura ibyo bicuruzwa bifite ako gaciro. Basabye abo bakozi Konti bashyiraho amafaranga bumvikanye, bamaze kuyibaha baragenda. Nyuma y’umwanya muto bahashinguye ibirenge, abo bakozi b’iyo Kompanyi babonye ubutumwa bugufi kuri Telefone ngendanwa bugaragaza ko bashyize ayo mafaranga kuri Konti batanze; ariko mu by’ukuri nta faranga na rimwe bari bashyizeho. Kugira ngo ubwo butumwa bugufi bubashe gutangwa, abo bagore bakoresheje Sheki itazigamiwe.”

SP Hitayezu yakomeje asobanura uko byagenze agira ati,” Nyuma yo kohereza ubwo butumwa- baringa , abo bagore bazaniye abo bakozi inyemezabwishyu igaragaza ko bashyize ayo mafaranga kuri Konti bahawe; hanyuma babasaba urupapuro rubahesha uburenganzira bwo gufata ibyo bikomoka kuri Peterori kuri Sitasiyo bakorana na zo.”

Yongeyeho ati,”Ubwo abo bagore bacaga hirya no hino bakora ubwo butekamutwe, hari umuturage  waketse ko ari abajura abakurikiranira  hafi, ndetse abimenyesha Polisi. Basubiye ahakorera iyo Kompanyi gufata urupapuro rubahesha ibyo bicuruzwa, Polisi yahise ihagera irabafata.”

SP Hitayezu yavuze ko ibyaha aba bagore bakurikiranyweho harimo ubwambuzi bushukana, gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga Sheki itazigamiwe.

SP Hitayezu, Yagiriye inama abantu muri rusange yo kurangwa n’amakenga kugira ngo hatagira ubashuka akabambura amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye; aha akaba yaragize ati,”Hanze aha abantu nk’aba b’Abatekamutwe barahari. Buri wese akwiriye kwirinda kugwa mu mutego wabo. Nihagira ukubwira ngo yashyize amafaranga kuri Konti yawe; mbere yo kugira ibyo umuha banza ugenzure ko koko yayashyizeho. Kuba umuntu yabona ubutumwa bugufi ntibihagije kubera ko abenshi muri abo Batekamutwe bakoresha Sheki zitazigamiwe.”

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bagore bafatwa, aboneraho gusaba buri wese kwirinda ibyaha no guha Polisi amakuru atuma ibikumira no gufata ababikoze.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga